Intsinzi ya APR FC yayibonye bikomeye, kuko APR FC yakoresheje abakinnyi bayo bose harimo n’abasimbura bararangira, bituma mu minota 10 ya nyuma ikinisha abakinnyi batuzuye mu kibuga, ubwo Mubumbyi Barnabe yavunikaga hakabura umusimbura.

Ku Mumena, AS Kigali yahatsindiye Isonga FC ibitego 3-2. Nubwo AS Kigali yabonye intsinzi byarayigoye cyane, dore ko Rutahizamu wayo Jimmy Mbaraga, wanabonye igitego muri uwo mukino, yaje guhabwa ikarita itukura, AS Kigali imara umwanya munini ikinisha abakinnyi 10 kugeza umukino urangiye.
Kuri Stade Umuganda i Rubavu, Etincelles yahanganyirje n’Amagaju igitego 1-1, naho AS Muhanga mu rugo iwayo itsinda Espoir FC igitego 1-0, iyo ikaba ari nayo ntsinzi ya mbere iyo kipe ibonye kuva yazana umutoza Ali Bizimungu wavuye muri Rayon Sport.
Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatatu tariki 13/02/2013, aho Rayon Sport ikina na Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho Mukura Victory Sport ikaza kwakira Police FC kuri Stade Kamena i Huye.
Nubwo Police FC itarakina umukino wayo wa 17 iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 33, ikaba ikurikiwe na Rayon Sport ifite amanota 32, APR FC ikaba iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 32 nayo. Isonga FC yasubiye ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 11.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|