Nyuma y’aho yari amaze iminsi avugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya APR Fc, byarangiye mu mpera z’iki Cyumweru uwo mukinnyi yumvikanye n’ikipe ya Bugesera, aho agomba kuyikinira imyaka ibiri.

Nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamabanga mukuru wa Bugesera Silas Mbonimana, uwo mukinnyi bamusinyishije mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi, ni nyuma y’aho batakarije Iradukunda Bertrand werekeje mu ikipe ya Police Fc.
“Ni byo Mubumbyi twamaze gusinyana nawe amasezerano y’imyaka abiri, ubu ni umukinnyi wacu mu myaka ibiri iri imbere, tukaba tumwongeye muri iyi kipe mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi, kugira ngo uyu mwaka w’imikino ikipe izitware neza kurushaho”
Mubumbyi Barnabe aje muri iyo kipe yiyongera ku bakinnyi bashya iyo kipe yaguze barimo umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shawurini wavuye muri Pepiniere, Tuyisenge Pekeyake wavuye i Musanze, Ndatimana Robert wavuye muri Police Fc, Ntijyinama Patrick, Nininahazwe Fabrice, ndetse n’abakinnyi batatu baturutse i Burundi.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|