
Ku i Saa Saba z’ijoro z’uyu munsi, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yari igeze aho icumbitse mu mujyi wa Agadir muri Maroc, aho igiye gukina umukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi, umukino uzayihuza na Mali kuri uyu wa Gatatu.

Amavubi yari yahagurtse ku Cyumweru saa Munani z’ijoro, aca Entebbe muri Uganda aho bamaze isaha , nyuma bakomereza Istanbul aho bahise bafatira indege ijya Casablanca aho baje kugera bagatinzwa no guhabwa Visa ya Maroc, byatumye indege yagombaga Agadir ibasiga, nyuma baza gufata indi.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yavuze ko gukora urugendo nk’uru bisaba akazi katoroshye ngo utegure abakinnyi mu mutwe, anavuga ko kandi kuba Mali itazakinira iwayo ntacyo bivuze cyane ko icy’ingenzi ari ugutegura neza umukino
Yagize ati "Turashima Imana kuba tugeze Agadir amahoro. Abakinnyi baba bakoresheje imibiri yabo ku buryo bisaba akazi katoroshye kubategura cyane cyane ibijyanye no kuruhura imibiri yabo ndetse no kubategura mu mutwe nyuma y’urugendo rw’amasaha agera kuri 24.’’
‘’Gukinira na Mali hanze y’Igihugu cyabo bishobora gukora itandukaniro cyangwa ntibigire itandukaniro bikora ku bijyanye n’umusaruro wo mu kibuga kuko aho umupira ugeze muri iki gihe ushobora gutsindira mu rugo cyangwa ugatsindira hanze kuko byose birashoboka. Ibyo ntabwo tubirebaho cyane ahubwo ikituraje ishinga ni ukureba imikinire ya Mali tugategura amayeri y’umukino ashobora kudufasha kubona umusaruro twifuza muri uyu mukino naho ibyo kuba tutakiniye muri Mali ntabwo tubyitayeho cyane.’’





ABAKINNYI B”AMAVUBI BEREKEJE MURI MAROC
ABANYEZAMU
MVUYEKURE Emery
BUHAKE Twizere Clément
NDAYISHIMIYE Eric
AB’INYUMA
FITINA Omborenga
RUKUNDO Denis
RUTANGA Eric
IMANISHIMWE Emmanuel
RWATUBYAYE Abdul
MANZI Thierry
NIRISARIKE Salomon
NGWABIJE Bryan Clovis
BAYISENGE Emery
ABO HAGATI
BIZIMANA Djihad
TWIZERIMANA Martin Fabrice
MUHIRE Kévin
MUKUNZI Yannick
NIYONZIMA Olivier
NIYONZIMA Haruna
RAFAEL York
AB’IMBERE
KAGERE Medie
TUYISENGE Jacques
BYIRINGIRO Lague
TWIZERIMANA Onesme
HAKIZIMANA Muhadjir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|