Mu ndege imwe, Amavubi na Cap-Vert bageze mu Rwanda (AMAFOTO)
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’aba Cap-Vert, baraye bageze mu Rwanda baje mu ndege imwe, aho bafitanye umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bageze mu Rwanda, aho bagarukanye n’ikipe ya Cap-Vert mu ndege imwe ya Rwandair.
Nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wabereye i Praia muri Cap-Vert, aya makipe yombi araza gukina umukino wo kwishyura ku wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho nta mufana uzaba wemerewe kwinjira muri stade.
Abakinnyi 23 b’Amavubi bari berekeje muri Cap-Vert:
Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali).
Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).
Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, u Bugereki).
Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).














National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Rekanigarukire kuri MVS Mukura Victory Sport nibwirira abobasore nti <courage> >