
Ibitego bya Mukura byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino bitsinzwe na Idi Saidi Djuma ku munota wa karindwi ndetse na Lomami Frank ku munota wa 44.
Gusa amakipe akijya mu kiruhuko imvura yaguye ari nyinshi bituma umusifuzi Nsabimana Claude aba aretse gusubukura umukino kugeza imvura igabanyutse bacana amatara igice cya kabiri kirakomeza.

Nyuma y’umunota umwe gusa igice cya kabiri gitangiye, Espoir nayo yanyeganyeje inshundura ku gitego cya John Ssemazi gusa umukino ugana ku musozo Mukura yaje gushyiramo agashinguracumu ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Christophe.
Nyuma y’uyu mukino Mukura ikomeje kuyobora shampiona n’amanota 19 mu mikino irindwi imaze gukina mu gihe Espoir iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 10.

Mukura izasubira mu kibuga kuri uyu wa gatandatu saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Stade Shikan Castle muri Sudani icakirana na El Hilal El Obeid mu mukino ubanza wa 1/16 mu irushanwa rya CAF Confederation Cup. Biteganyijwe ko Mukura izerekeza muri Sudani kuri uyu wa kane.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|