Mu mafoto: Uko imikino y’umunsi wa kane wa shampiyona mu Rwanda yagenze

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari igeze ku munsi wa kane, aho amakipe nka APR Fc na Rayon Sports zacyuye amanota atatu

Gasogi yaguye miswi na Police FC

Ni umukino wabereye kuri Stade Mumena, aho ikipe ya Gasogi yanganyije na Police FC 0-0, bituma Gasogi igira amanota atandatu ndetse ikomeza umuhigo wo kutinjizwa igitego kugeza ubu, naho Police Fc igira amanota umunani.

Rayon Sports yihereranye Bugesera mu mukino wari warabanje guteza impaka

Uyu mukino ni wo wasoje indi yabaye kuri uyu wa kabiri aho watangiye Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, urangira Rayon Sports itsinze Bugesera ibitego 2-1 byatsinzwe na Mugisha Gilbert ndetse na Michael Sarpong, mu gihe icya Bugesera cyatsinzwe na Rucogoza Djihad.

APR Fc yasanze Marines iwayo irayihatsindira, ihita inayobora urutonde rwa Shampiyona

Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda, urangira APR Fc itsinze Marines ibitego 2-1, ibitego byatsinzwe na Danny Usengimana ku mupira yahawe na Manishimwe Djabel ndetse na Nizeyimana Djuma kuri Penaliti, bituma ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Amwe mu mafoto kuri uyu mukino dukesha urubuga rwa APR FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUMBWIRE MUBWONGEREZA MURAKOZE

SIBO ERIC yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka