Mitali yasabye Amavubi guhesha ishema u Rwanda muri Algeria
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, yasabye abakinnyi b’ikipe y’igihugu kuzaharanira ishema ry’u Rwanda mu mukino bafitanye na Algeria mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Ibi Minisitiri Mitali yabibasabye ubwo yabashyikirizaga ibendera ry’igihugu mu muhango wabereye kuri La Palisse Hotel kuri uyu wa gatandatu tariki 19/5/2012, mbere y’uko berekeza muri Tuniziya aho bazakorera imyitozo bitegura gukina na Algeria tariki 02/06/2012.
Mu ijambo yagejeje ku bakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi b’umupira w’amaguru bari bitabiriye uwo muhango, Minisitiri Mitali yavuze imihigo u Rwanda rwihaye ari uko u Rwanda rugomba kuba mu bihugu 10 bya mbere muri Afurika mu mupira w’amaguru kandi ngo birashoboka.
Minisitiri Mitali yagize ati “Murabizi ko igihugu cyacu cyihaye imihigo mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu mupira w’amaguru u Rwanda rugomba kuza mu bihugu 10 bya mbere muri Afurika. Kugira ngo mubigerego mugomba guhera kuri Algeria mukayitsinda. Ibisabwa byose twagerageje kubitanga, kandi n’abatoza ndizera ko bakoze akazi kabo ko kubaha imyitozo ihagije, nkaba nizera ko muzitwara neza muri Algeria mukagarukana intsinzi”.

Nyuma yo kwakira ibendera ry’igihugu mu izina rya bagenzi be, Kapiteni w’Amavubi, Olivier Karekezi, yatangaje ko ibisabwa byose kugira ngo bitware neza barabifite, akaba yijeje Abanyarwanda intsinzi muri Algeria.
Yagize ati “Ndashimira cyane Minisiteri na FERWAFA kuko badukoreye ibishoboka byose, ubu nta kibazo dufite. Ikindi kandi, ni byiza ko badushakiye imikino ya gicuti tugomba gukinira muri Tuniziya, byose ndahamya ko bizatugirira akamaro kandi bigatuma twitwara neza muri Algeria”.
Amavubi yahagurutse mu Rwanda kuri icyi cyumweru yerekeza muri Tuniziya, akazahakina imikino ya gicuti ibiri, harimo uwa Tuniziya n’uwa Libya mbere yo gucakirana na Algeria tariki 02/06/2012.
Muri iyi mikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Algeria, Benin na Mali.
Theoneste Nisingziwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|