MINISPORTS yongeye kwemera ko Stade Umuganda yakira imikino n’abafana

Nyuma y’ihagarikwa ry’imikino yaberaga kuri Stade Umuganda bitavuzweho rumwe, Minisiteri ya Siporo yongeye kwemera ko kuri Stade Umuganda habera imikino ya shampiyona

Kuri uyu wa Kane Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino ya shampiyona ndetse n’abafana bakemererwa kwinjira, nyuma yo guhabwa uburenganzira na Minisiteri ya Siporo.

Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino ya shampiyona
Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino ya shampiyona
Ibaruwa ya Ferwafa
Ibaruwa ya Ferwafa

Icyemezo cyo guhagarika iki kibuga n’icyemezo cyavuzweho byinshi aho amakipe ahakinira ndetse n’akarere ka Rubavu bemezaga ko ikibuga nta kibazo gifite cyatuma hatabera imikino ya shampiyona.

Abafana nabo bemerewe kureba imikino kuri Stade Umuganda
Abafana nabo bemerewe kureba imikino kuri Stade Umuganda
Ibaruwa ya Ferwafa
Ibaruwa ya Ferwafa

Bimwe mu byatumye uyu mwanzuro uvugwaho byinshi, ni ukuba iki kibuga cyari cyarakiriye imikino ya gicuti yabanjirije shampiyona, ndetse n’inidi mikino ya shampiyona irimo uwo Rutsiro Fc yakiriyemo Rayon Sports.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishyimiye kongera kurebera umupipira kuri stade umuganda mwakoze cyane

Maniriho elie yanditse ku itariki ya: 26-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka