Minisitiri Kaboneka aranenga abayobozi batekinika muri Kagame cup
Minisitiri w’ubutgetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, aranenga abayobozi b’inzego z’ibanze batekinika mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije gushimangira amahame y’Imiyoborere myiza.
Minisitiri Kaboneka avuga ko ntawavuga imiyoborere myiza kandi afite udukosa twihishe inyuma agamije kugaragaza ko yakoze neza.

Yabivuze ku mikino ya nyuma y’amarushanwa “Umurenge kagame Cup” yasojwe mu mpera z’iki cyumweru kuri Stade amahoro i Remera, aho Imirenge yaserukiye Intara zose z’igihugu yahuriraga ku mikino yo guhatanira igikombe, umwanya wa kabiri, n’uwa gatatu mu mupira w’amaguru ku bahungu n’abakobwa.



Minisitiri Kaboneka avuga ko hari amakosa yagiye agaragara mu mitegurire y’aya marushanwa harimo no gukinisha abakinnyi batavuka mu Mirenge yahatanaga nyamara amabwiriza ateganya ko abakina bagomba kuba bavuka muri iyo mirenge, ibyo ngo bituma bimwe mu bigamijwe bidindira.
Agira ati, “Tujya gushyiraho iki gikombe twashakaga gufasha abafite impano mu mupira w’amaguru, ibyo bintu byo kujya gushakisha hirya hino ntabwo ari byo, ubundi mu miyoborere myiza habamo gukorera mu mucyo, iyo wakoze utyo ntabwo aba ari imiyoborere myiza ibyo bintu mubicikeho”.

Minisitiri Kaboneka kandi asaba ko Imirenge yatangira gutekereza uburyo bwo guteza imbere indi mikino n’izindi mpano kuko umupira w’amaguru udahagije ngo impano zose z’abanyarwanda zitere imbere kandi zibabyarire umusaruro.
Kuri iyi ngingo Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB ari na cyo kiyategura Prof. Shyaka Anastase avuga ko bigiye gutekerezwaho agira ati, “Ni ikintu dusanzwe dutekerezaho, ariko aya marushanwa ajyana n’amikoro ariko umwaka utaha tuzagura, tugere no mu mashuri hari abasore n’inkumi bazi gukina n’izindi mpano, tugiye kwagura ntekereza ko nitubishishikariza abafatanyabikorwa bandi batazabyanga”.




Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” ku nshuro yayo ya cyenda yitabiriwe n’Imirenge yose uko ari 416, ku mikino ya Nyuma, Umujyi wa Kigali wihariye imyanya ya mbere mu bakobwa n’abahungu, Uburasirazuba bwiharira iya kabiri, naho Amajyepfo yiharira imyanya ya gatatu mu bakobwa n’abahungu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|