MINALOC igiye gukurikirana uko amakipe yo mu turere akoresha amafaranga
Minisitri Uwacu Julienne kuri uyu wa mbere yasobanuriye Abasenateri ba komisiyo y’Imibereho myiza ibikorwa bya siporo mu Rwanda n’icyo Minisiteri ikora muri gahunda yo kuzamura impano

Kuri uyu wa mbere taliki ya ku cyicaro cy’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Madamu Uwacu Julienne yasobanuriye inteko ishinga amategeko umutwe Sena, by’umwihariko Komisiyo ishinzwe imiyoborere myiza, zimwe muri gahunda iyi Minisiteri iteganya gukora mu rwego rwo guteza imbere Siporo mu Rwanda ndetse no kuzamura impano zitagira amahirwe yo kugaragara.


Bimwe mu bibazo byagiye bigarukwaho n’abasenateri, harimo imikoreshereze y’amafaranga yo mu makipe yo mu turere, aho benshi babazaga akamaro ayo makipe yaba afitiye abavuka mu turere ayo makipe aherereyemo, aho ndetse abagize Sena banatanze urugero rw’abanyamahanga aba bakina muri ayo makipe.
Umwe mu bagize Sena yabajije ati " Ese nk’umuturage utuye mu karere ka Muhanga, yungukira iki mu mafaranga menshi ashorwa muri iyo kipe maze igakinisha ba Bokota Labama?"

Minisitiri Uwacu yasubije agira ati " Amakipe yo mu turere amafaranga amenshi ava mu ngengo y’imari ya Leta, niyo mpamvu ubu tugiye gukorana na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, kugira ngo hajye habaho igenzura ku mikoreshereze y’amafaranga"


Yakomeje agira ati "Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere impano z’abana, twavuganye na Federasiyo ko amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere yagira amakipe y’abakiri bato (Juniors), kugira ngo n’abo bana bo mu turere babone aho bigaragariza"

Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igizwe n’amakipe 16, aho amakipe agera kuri 12 yose afitanye isano n’uturere, gusa muri ayo yose 10 akaba ari yo ya nyuma ku rutonde rwa Shampiona y’icyiciro cya mbere.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|