Hashize iminsi ibibuga bibiri byari biherereye i Remera inyuma ya Stade Amahoro bisenywe, aho hahise hatangira igikorwa cyo kubaka inzu y’imikino izajya yakira abantu ibihumbi icumi, ariko by’umwihariko ikazajya iberamo imikino y’amaboko.

Gusenywa kw’ibyo bibuga byagiye bigarukwaho cyane, ariko by’umwihariko abenshi bashingira ku kamaro ibi bibuga byagiye bigira mu muzamura impano zitandukanye z’abana, baje kuvamo n’abakinnyi bakomeye muri iki gihugu.

Mu gushaka kumenya ikizakurikiraho nyuma yo gusenya ibi bibuga, twaganiriye na Minisitiri wa Siporo n’umuco Madamu Nyirasafari Esoerance, adutangariza ko bazirikana akamaro k’ibi bibuga, ariko batangiye gahunda yo kubisimbuza
Yagize ati "Ibibuga byari hariya twabikuyeho ariko hari umushinga mwiza cyane kandi uzafasha abanyarwanda, ni umushinga wo kuba Stade itwikiriye kandi ishobora kwakira abantu ibihumbi icumi, hashobora no gukorerwa ibindi bikorwa by’immyidagaduro"

"Turimo turareba ahandi dushobora kubyimurira kuko tracyafite ubutaka bunini hariya kuri Stade, nka hariya bigishiriza imodoka dushbora kubyimurira bigashobora gufasha abana n’urubyiruko rwahakoreraga,
"Hari n’abandi bafatabyabikorwa batangiye kutwegera bafite gahunda yo kuba bagira ibibuga, dufite na gahunda yo gukomeza gushakisha uburyo twabona aho twimurira ibuga kuko tuzi akamaro byari bifite"
Ibi bibuga byasenywe i Remera, harimo ikibuga kizwi nk’icya FERWAFA cyari cyarubaswe ku nkunga ya FIFA, kikaba ari ikibiga cyitorezwagaho n’ikipe y’Isonga isanzwe itanga abakinnyi mu makipe akomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze, kikanaberaho imyitozo y’amakipe menshi ya hano mu Rwanda ndetse n’andi yabaga aturutse hanze y’u Rwanda.


Ikindi kibuga ni icyari cyarubaswe ubwo u Rwanda rwakiraga amarushanwa ya CHAN, kikaba cyari kigenewe gukorerwaho imyitozo n’amakipe y’ibihugu yakiniraga kuri Stade Amahoro, kinakoreshwa kandi igihe gito n’amakipe ya APR FC ku ikipe nkuru n’ikipe nto.
Gusa iki kibuga cyo kikaba nta musaruro ufatika kigeze gitanga kubera uburyo cyahise cyangirika kikigitangira gukoreshwa, ariko mbere ya CHAN kikaba cyari gisanzwe kiberamo imyitozo myinshi y’amakipe y’abakiri bato
National Football League
Ohereza igitekerezo
|