Milutin Micho yazanye abakinnyi bashya mu mu Mavubi

Mu rwego rwo kwitegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29 Gashyantare, umutoza w’Amavubi Milutin Micho yahamagaye abakinnyi 30 barimo abakinnyi 7 bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu.

Abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi ni Farouk Ruhinda (Isonga FC), Bonny Bayingana (Express - Uganda), Jean Paul Havugarurema (La Jeunesse), Jonas Nahimana uzwi ku izina na Bamuma Bercy wakinaga muri Kiyovu ubu akaba akinira AC Leopards yo muri Kenya, Pascal Dukuzeyezu (Kiyovu Sports), Solomon Nirisarike (Isonga FC)na Patrick Umwungeri (Kiyovu Sports).

Uretse abo bakinnyi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi, Micho yanahamagaye bwa mbere kuva yatangira gutoza Amavubi, Sadou Boubacar na Daddy Birori bari bamaze igihe kinini badahamagarwa mu Mavubi.

Sadou Boubakar ukina muri Oman na Daddy Birori ukina muri AS Vita Club, baherukaga gukinira Amavubi agitozwa na Branco Tucak.

Nyuma ya Branco Tucak, Amavubi yatojwe na Sellas Tetteh ariko ntiyigeze ahamagara Sadou kuko yavugaga ko ari nta bushobozi bwo gukinira Amavubi yari afite muri icyo gihe.

Tetth yifuje gukinisha Daddy Birori ariko uyu musore ukomoka muri Repubukika Iharanira Demukarasi ya Congo yanga kwitabira ubutumire, kuko yatinyaga kugaruka mu Rwanda kubera ibibazo by’amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sport yahoze akinira.

Amavubi acumbitse kuri La Palisse Hotel, yatangiye imyitozo kuri uyu wa gatatu tariki 15/02/2012, ariko abakinnyi baturuka muri Kiyovu na APR bazagera mu myitozo y’Amavubi mu cyumweru gitaha kuko ayo makipe nayo arimo gutegura imikino mpuzamahanga. Tariki 17 gashyantare APR izakina na Tusker yo muri Kenya naho Kiyovu ikine na Simba yo muri Tanzania.

Umutoza w’ikipe y’igihugu yavuze ko abakinnyi yahamagaye abizeyeho ubuhanga, gusa ngo bizasaba ko bose bakora cyane mu myitozo kuko abakinnyi 18 azasigarana ku rutonde rw’abazakina umukino wa Nigeria bagomba kuzaba barabikoreye atitaye ku mazina.

Biteganyijwe ko ku cyumeru tariki 19 Gashyantare Micho azatangaza abakinnyi 18 azitabaza muri uwo mukino ugamije gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cya 2013 kizabera muri Afurika y’Epfo.

Urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe:

Abazamu: Jean Claude Ndoli (APR FC), Jean Luc Ndayishimiye (APR FC), Pascal Dukuzeyezu (Kiyovu Sports)

Myugariro: Soter Kayumba (Etincelles FC), Eric Gasana (APR FC), Solomon Nirisarike (Isonga FC), Emery Bayisenge (Isonga FC), Gabriel Mugabo (Mukura VS), Patrick Umwungeri (Kiyovu Sports), Ismail Nshutiyamagara (APR FC), Sadou Aboubacar (Oman), Jonas Nahimana (AC Leopards - Kenya), Ngabo Albert (APR FC)

Hagati: Jean Baptista Mugiraneza (APR FC), Hussein Sibomana (Kiyovu Sports), Tumaine Ntamuhanga (Rayon Sports), Hegman Ngoma (APR FC), Eric Nsabimana (Isonga FC), Jean Paul Havugarurema (La Jeunesse), Jerome Sina (Rayon Sports), Haruna Niyonzima (Yanga - Tanzania), Charles Tibingana (Proline - Uganda), Jean Claude Iranzi (APR FC), Farouk Ruhinda (Isonga FC)

Rutahizamu: Elias Uzamukunda (AS Cannes - France), Dady Birori (AS Vita - DR Congo), Meddie Kagere (Police FC), Bokota Labama Kamana (Rayon Sports), Bonny Bayingana (Express - Uganda), Olivier Karekezi (APR FC)

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka