Mfite ubwoba ko bagiye kudutwara abakinnyi - Meya Kambogo
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, asangira n’abakinnyi b’ikipe y’Akarere ka Rubavu, Étincelles, mu kwizihiza Noheli, yatangaje ko ashingiye uko abakinnyi b’iyo kipe barimo kwitwara, ngo afite ubwoba ko ayandi makipe azabatwara.

Kambogo abitangaje mu gihe ikipe ya Etincelles iri ku mwanya wa gatandatu, kandi ubuyobozi bwayo bukaba butangaza ko bwiteguye gutwara igikombe mu marushanwa y’uyu mwaka.
Kugira ngo ikipe ya Etincelles ishobore kugera kure mu marushanwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu asaba abakinnyi gukina bafite intego, kurusha uko bakina bashaka amafaranga.
Agira ati "Sinanga ko mutera imbere, gusa imikorere myiza mufite izatuma babatwara, mwe ntimubinona ariko hari abarimo kubarambagiza, kandi imikorere yanyu irimo irubaka ejo hazaza hanyu. Ntimukemere guta igihe kandi mufite impano ikenewe na benshi, ibyo mu kora birimo kububakira amateka."

Meya Kambogo avuga ko bibabaje kubakira amateka ku bibazo, warangiza ukabyina intsinzi utagizemo uruhare.
Ati "Uko mutsinda amakipe akomeye niko babibazaho, ndetse bamwe batangiye kubashakisha, bizabaha kugera mu yindi ntera."
Abakinnyi ba Etincelles basangiye Noheli n’ubuyobozi bw’ikipe n’Akarere, mbere y’uko bajya gusangira n’imiryango yabo.
Perezida wa Etincelles, Mbarushimana Enock, aburira amakipe azahura na Etincelles ko azatsindwa.
Ati “Ndagira ngo menyeshe ikipe yose izahura natwe ko ifite ibyago, kuko izakubitwa ibitego byinshi kuko ikipe yacu kuri ubu duhagaze neza, haba imyitozo n’abakinnyi.”

Ikipe ya Etincelles isanzwe ifashwa n’Akarere ka Rubavu, uyu mwaka yagenewe ingengo y’imari ingana na miliyoni 120 ariko ifite umwenda wa miliyoni 45 yagombaga kwishyura, ubu ikaba isigaje miliyoni 17.
Mbarushimana n’ubwo Akarere ka Rubavu katatanze impano yihariye ku bakinnyi, avuga ko bagiye gusangira n’imiryango bishimye.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|