Messi ngo yaba adakunda ko hagira umujya mu zuba

Ubushakashatsi bwakozwe kuri Lionnel Messi umukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi mu mupira w’amaguru, bwagagaje byinshi birimo ko adakunda ko hagira umukingiriza mu byo akora byose.

Ubu bushakashatsi bwanakozwemo igitabo kiswe ‘une enquête sans précédent sur Lionel Messi’ cyangwa se ubushakashatsi butagira ubwabubanjiririje kuri Lionnel Messi, bwerekanye ko kuba uyu musore ukinira FC Barcelona ari igihangange abikesha abantu benshi babiharaniye harimo na se umubyara, Jorge Messi.

Bamwe muri aba bantu bitanze ngo Messi agere aho ari, ngo ntabwo baje gushimirwa nk’uko bikwiye none ngo haba hari imanza ziri mu nkiko kuri iki kibazo.

N’ubwo ubusanzwe bizwi ko Lionnel Messi yaba yaragiye muri Barcelona ajyanywe n’ibibazo by’uburwayi, ngo siko bimeze, ahubwo yagiye yo byarateguwe neza, hari n’amafaranga yatanzwe kugirango ajyeyo ubwo yari afite myaka 13 gusa.

Messi yageze muri Barcelona itari mu bihe byayo byiza, kuko yari ifite ikibazo cy’ubukungu butifashe neza, ndetse ngo byaba byaragoranye cyane kugira ngo bemere kumusinyisha kontaro ku myaka 13 gusa, kuko hari abatarabyumvaga.

Cyakora, ngo Messi ni umuhanga pe; niwe mukinnyi wa mbere ku isi ubasha kwirukankana umupira hafi y’ikirenge kurusha abandi, ndetse ngo yashoboraga gucenga ikipe yose mbere yo gutsinda igitego uretse ko guha umupira abandi bakinnyi byari byaramwihishe.

Umwe mu banditse iki gitabo Alexandre Juillard agira ati : « Abatoza be bakoze akazi katoroshye ko kumwumvisha ibyiza byo gukinana n’abandi nk’ikipe, biza kurangira amasomo ayumvise. Mu 2008 rwose nta mbaraga yari afite ariko ubu ni urutare abikesheje imyitozo myinshi ».

Ngo ntakunda umuntu utuma ibikorwa bye bitagaragarira buri wese.
Ngo ntakunda umuntu utuma ibikorwa bye bitagaragarira buri wese.

Ikinyamakuru France Football kivuga ko Messi ariwe mukinnyi wa mbere ku isi uhembwa amafaranga menshi (miliyoni 33 z’ama euros); afite imipira ya zahabu (ballon d’or) itatu; ibi rero ngo bikaba byaramufashije, gusa ngo hanze y’ikibuga ntabwo ubuzima bumworohera.

Ntabwo akunda kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza, ndetse n’isura ye ngo atangiye kujya agira ibyo ayikoraho ubu, ibintu atakozwaga mu minsi yashize.

Messi ntabwo akunda kuvuga menshi, ariko ngo azi gutambutsa ubutumwa bw’ikimurimo ku buryo bwinshi. Ntabwo akunda ko hagira umukinnyi umukingiriza mu byo akora byose, ngo abe yatuma ibikorwa bye bitagaragarira buri wese.

Ibi rero ngo byaba byaragize ingaruka kuri E’too ndetse na Ibrahimovic, byabaye ngombwa ko bava muri Barcelona, kandi bari ibihanganjye muri iyi kipe, kuko batatumaga Messi yerekana aho abera Messi.

Jean Noel Mugabo

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka