Menya amateka ya Aston Villa igiye kwamamaza Visit Rwanda, ifanwa n’Igikomangoma William cy’u Bwongereza

Kuri uyu kabiri taliki ya 14 Nyakanga, nibwo u rwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), rwatangaje ko rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa yo mu bwongereza ajyanye na gahunda ya Visit Rwanda, yo kwamamaza ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.

Aya masezerano yasimbuye ubufatanye iyi kipe yari ifitanye na Betano, sosiyete ikora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe, nyuma y’uko amategeko mashya ya Premier League abuza amakipe kugira ibigo by’imikino y’amahirwe nk’abaterankunga bakuru bagaragara ku myambaro y’abakinnyi.

Biteganyijwe ko ikipe ya Aston Villa izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu kirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara ku myambaro yayo imbere mu gatuza.

AMATEKA YA ASTON VILLA

Aston Villa Football Club ni imwe mu makipe akomeye kandi afite amateka maremare mu Bwongereza. Yashinzwe mu 1874, ikaba yaragize uruhare rukomeye mu gushyira itafari ku mateka y’umupira w’amaguru w’u Bwongereza, kuva mu bihe bya mbere bya Football League kugeza kuri Premier League y’iki gihe.

Aston Villa yashinzwe n’abakinnyi b’umukino wa cricket bo mu gace ka Aston, mu Mujyi wa Birmingham. Abo bakinnyi bahisemo gutangira gukina umupira w’amaguru, maze bashinga ikipe izaje kuba imwe mu zikomeye mu gihugu.

Mu 1888, Aston Villa yabaye imwe mu makipe 12 yashinze Football League, irushanwa ryabaye intangiriro y’umupira w’amaguru w’ababigize umwuga mu Bwongereza.

Mu mpera z’ikinyejana cya 19 no mu ntangiriro z’icya 20, Aston Villa yari imwe mu makipe yari ku isonga mu Bwongereza. Yegukanye ibikombe bya shampiyona ndetse na FA Cup inshuro nyinshi, bituma iba ikipe yari ifite izina rikomeye icyo gihe.

Iyi kipe yakomeje kuba igihangange, cyane cyane mu myaka ya mbere ya Football League, aho yigaragazaga nk’imwe mu makipe y’icyitegererezo mu gihugu.

Umwaka wa 1982 ni umwaka utazibagirana kurusha indi yose mu mateka ya Aston Villa. Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka wa 1980/81, Aston Villa yageze ku mukino wa nyuma wa European Cup (ubu ni UEFA Champions League) mu 1982.

Mu mukino wabereye i Rotterdam mu Buholandi, yatsinze Bayern Munich igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Peter Withe, maze iba imwe mu makipe make yo mu Bwongereza yatwaye iki gikombe. Iyo ntsinzi ni yo yabaye ishema rikomeye ku bafana ba Villa, ndetse kugeza uyu munsi iracyari “ijoro rihanbaye kurusha ayandi” mu mateka y’iyi kipe.

2015/16 NI UMWAKA WAKOMEREYE ASTON VILLA

Nyuma y’imyaka y’uburyohe n’icyubahiro, Aston Villa yanyuze mu bihe bigoye birimo gusubira inyuma mu mikinire ndetse biza no kuyiviramo kumanuka mu cyiciro cya Kabiri. Mu 2015/16 yamanutse muri Championship nyuma y’imyaka myinshi yari imaze mu cyiciro cya mbere.

Aston Villa, ntabwo yatinzeyo cyane kuko yagarutse muri Premier League mu 2019 nyuma yo kwitwara neza muri Championship, ihita itangira n’urugendo rwo kongera kubaka izina ryayo no kwerekakana ubushongore n’ubukaka bwayo.

Mu myaka ya vuba, Aston Villa yongeye kuzamuka ku rwego rwo hejuru, ikongera kwitabira amarushanwa y’i Burayi no kwiyubaka nk’ikipe ishaka guhangana n’amakipe akomeye yo mu Bwongereza.

Ni na yo mpamvu yagiye iba ikipe ikundwa n’abantu batandukanye ku isi, harimo na Prince William, umwe mu bafana bayo bazwi cyane.

UKO PRINCE WILLIAM YATANGIYE GUFANA ASTON VILLA

Igikomangoma William, umwe mu bagize umuryango w’ibwami mu Bwongereza, akaba n’umuragwa w’Ingoma ni umwe mu bafana bazwi cyane ba Aston Villa F.C., nubwo iyi kipe itari mu zihora zitwara ibikombe byinshi muri shampiyona y’u Bwongereza (English Premier League).

Urukundo rwa Prince William kuri Aston Villa rwatangiye akiri ku ntebe y’ishuri. Mu gihe benshi mu bo biganaga bashyigikiraga amakipe akomeye nka Manchester United, Arsenal cyangwa Chelsea, we yahisemo kwitandukanya n’icyo cyerekezo, ashaka ikipe itari muri zikunze cyane.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’itangazamakuru, Prince William yavuze ko yashakaga ikipe izatuma agira “amarangamutima atandukanye” aho gutsimbarara ku gutsinda gusa maze birangira ahisemo gukunda Aston Villa.

PRINCE WILLIAM, UMUFANA W’UKURI, UTARI UWO KU IZINA GUSA

Mu myaka yakurikiyeho, Prince William yakomeje kugaragaza urukundo rudasanzwe kuri iyi kipe. Akunze kugaragara kuri stade ya Villa Park akurikirana imikino ya Aston Villa, rimwe na rimwe agaragaza amarangamutima y’ibyishimo n’agahinda nk’abandi bafana bose.

Ndetse yagiye anitabira imikino ikomeye y’iyi kipe, harimo no kuyishyigikira mu marushanwa akomeye ku mugabane w’u Burayi. Mu 2026, yagaragaye yishimye bidasanzwe ubwo Aston Villa yegukanaga igikombe cya UEFA Europa League, igikombe yari itwaye bwa mbere mu myaka irenga 30.

Prince William guhitamo Aston Villa, ikipe itari mu zihora zitwara ibikombe byamufashije kwiyegereza abaturage no kugaragaza ko ari umuntu usanzwe ukunda umupira nk’abandi bose.

Uyu murage w’urukundo rwa Aston Villa watangiye no kugera mu muryango we, aho umuhungu we Prince George na we akunda kugaragara ari kumwe na se barebana imikino itandukanye, bigaragaza ko uru rukundo rushobora kuzakomereza no mu bisekuru bizaza.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka