Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Uganda, yashatse kuva muri iyi kipe mbere gato y’uko shampiyona y’uyu mwaka itangira, ariko ikipe ya Police FC akinamo iramwangira kuko yari igifitanye amasezerano nayo.
Kagere wigaragaje cyane muri CECAFA yabereye muri Tanzanina mu mpera z’umwaka ushize, byatumye yifuzwa n’amakipe menshi harimo Gor Mahia yo muri Kenya na Saint George yo muri Ethiopia, ariko birangira agumye muri Police FC.
Ubwo Kigalitoday.com yamusangaga mu myitozo hamwe n’ikipe ya Police FC, Kagere umaze gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona, yatangarije ko uyu mwaka ariwo wa nyuma azaba akiniye Police kuko yafashe icyemezo cyo guhundura shampiyona.
N’ubwo Kagere yirinze gutangaza andi makipe amushaka nyuma ya Saint George, yavukomeje avuga ko ashaka gukina muri shampiyona ikomeye kandi ko byanze yizeye kuzabona ikipe nziza umwaka utaha.
Icyifuzo cya Kagere cyo kwerekeza mu ikipe ya Saint George mu kwezi kwa Mbere nticyabaye impamo kuko Police yasabaga ibihumbi 50 by’Amadolari, bituma Kagere wari usigaje amezi atandatu ku masezerano ye akina shampiyona y’uyu mwaka kandi atariko yabishakaga.
Meddie Kagere amaze igihe kinini mu Rwanda aho yananyuze muri Kiyivu Sport na Mukura, mbere y’uko yerekeza muri Police FC akinira ubu.
Uyu musore ufite umugore w’Umunyarwandakazi, yigaragaje cyane ubwo yari amaze kugera muri Police FC bituma abona amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu “Amavubi”.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|