Meddie Kagere byavugwaga ko yifuzwa n’amakipe yo mu bihugu by’Abarabu harimo na Zamalek, yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Simba Sc, akaba agomba kuzakinira ikipe ya Simba Sc mu myaka y’imikino ibiri iri imbere.

Meddie Kagere asinya amasezerano y’imyaka ibiri

Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda, ni umwe mu bafashije ikipe ya Simba muri uyu mwaka w’imikino ushize, aho yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona, atorwa nk’umukinnyi w’umwaka wa Simba Sc, ndetse anafasha iyi kipe kugera muri ¼ cya CAF Champions League.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|