Mu birori byabereye mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, ikipe ya Simba yaraye itanze ibihembo ku bakinnyi n’abandi bantu batandukanye bitwaye neza, aho Meddie Kagere yaje gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka mu bihembo bizwi nka Mo Simba Awards2019

Meddie Kagere ahabwa igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri SIMBA SC

Meddie Kagere wagiye muri Simba SC uyu mwaka avuye muri Gor Mahia, yanabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Tanzania y’uyu mwaka Ligi Kuu Bara 2018/2019.

Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima na mugenzi we Kagere muri Mo Simba Awards 2019
National Football League
Ohereza igitekerezo
|