Kuri uyu wa mbere muri Kenya ni bwo haraye habaye umuhango wo guhemba abakinnyi, abatoza n’abandi bayobozi bitwaye neza muri Shampiona y’umwaka wa 2016/2017 muri Kenya.

Rutahizamu w’Umunyarwanda Meddie Kagere ukinira ikipe ya Gor Mahia ni we waje gutoranywa nk’umukinnyi wahize abandi, aho yari ahanganye n’abakinnyi barimo Masud Juma wa Kariobangi Sharks, akaba ari nawe watsinze igitego cya mbere Kenya yatsinze Amavubi muri CECAFA yaberaga muri Kenya, ndetse rutahizamu w’Umunyarwanda Jacques Tuyisenge banakinana.
Iki gihembo Meddie Kagere yahawe, yagihawe nyuma yo gutoranywa n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo muri Kenya ryitwa SJAK, aho yanagenewe Televiziyo nini ya Inch 55, itike y’indege, na Dekoderi ya DSTV.
Uko ibihembo byose byatanzwe
Umukinnyi w’umwaka: Meddie Kagere (Gor Mahia)
Uwatsinze ibitego byinshi: Masud Juma (Kariobangi Sharks)
Umunyezamu w’umwaka: John Oyemba (Kariobangi Sharks)
Myugariro w’umwaka: Musa Mohammed (Gor Mahia)
Umukinnyi wo hagati w’umwaka: George ‘Blackberry’ Odhiambo (Gor Mahia)
Umukinnyi muto wigaragaje: Nicholas Kipkirui (Zoo Kericho)
Umutoza w’umwaka: Sam Ssimbwa (Sofapaka)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|