Nk’uko twabitangarijwe n’umuvugizi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya, ngo ubuyobozi bw’iyo kipe bumaze iminsi buganira n’uwo mukinnyi ufite inkomoko muri Uganda, kandi ngo bamaze kwemeranywa na we ko azabakinira imikino ya shampiyona y’igice cya kabiri (Phase retour).
Gakwaya avuga ko igisigaye kugirango Kagere ajye muri Rayon Sport ari uko agomba kubanza guseza amasezerano afitanye na ES Zarzis kandi ngo bizarangira vuba.
“Kagere turaganira buri gihe, ku buryo yatwijeje ko azadukinira byanze bikunze. Muri iyi minsi ari muri gahunda yo gusesa amasezerano n’ikipe ye kuko itarimo kumuhemba neza nk’uko bari barumvikanye, akaba ari nayo mpamvu ashaka kugaruka mu Rwanda kandi yatwijeje ko azaza mu ikipe yacu”.
Meddie Kagere wagiye muri Tuniziya ajyanywe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Milutin Sredojevic ‘Micho’, ntabwo yahiriwe muri icyo gihugu, kuko uretse kutabona umwanya uhagije wo gukina nk’uko yabyizezwaga, ntabwo yanahabwaga umushahara we uko bikwiye, dore ko iyo kipe ngo imaranye iminsi ibibazo by’ubukungu.
Nyuma yo kumva ko uyu musore wakinnye muri Atraco, Mukura na Police FC ashaka kugaruka mu Rwanda, amakipe arimo APR FC ndetse na Police FC biravugwa ko nazo zimwifuza, ariko ngo Rayon Sport yizeye kumwegukana kuko ari yo yujuje ibyo umukinnyi ashaka nk’uko umuvugizi wayo yabisobanuye.
Gakwaya yagize ati: “Nubwo Kagere ashaka kugaruka mu Rwanda, ntabwo ashaka kuhakina igihe kirekire, kuko ashaka kurangiza uyu mwaka w’imikino agahita ashaka ikipe hanze y’u Rwanda.
Ubwo rero yadutangarije ko yifuza kudukinira amezi atandatu gusa natwe turabimwemerera, mu gihe andi makipe ashaka ko ayakinira nibura imyaka ibiri. Icyo rero kiduha icyizere cy’uko tuzamwegukana”.
Si amakipe akomeye mu Rwanda yonyine yakunze kwifuza Meddie Kagere, kuko ubwo yakiniraga Police FC mbere yo kujya muri Tuniziya, yarambagijwe n’amakipe akomeye mu karere nka Saint Geroge yo muri Ethiopia, Gormahia na Sofapaka zo muri Kenya ndetse na Young Africans yo muri Tanzania.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
wlcm kagere ngwino dutsinde amakipe dutwaribikombe.
wlcm kagere ngwino dutsinde amakipe dutwaribikombe.
Gikundiro rwose turagukunda ariko ntimukihutire kuvuga deals zàtararangira!! Courage