Meddie Kagere ashobora kudakinira AmaTuks

Uwahoze ari rutahizamu wa Police FC, Meddie Kagere, umaze igihe mu igeragezwa muri Afurika y’Epfo, nyuma ya Bidvest Wits, ubu arimo gukora igeragezwa mu ikipe yitwa AmaTuks ariko ngo ashobora kutayikinira nitamuha amafaranga ashaka.

Kagere warangije amazezerano ye na Police FC muri Kamena uyu mwaka, avuga ko yifuza gukina nk’uwabigize umwuga muri shampiyona zikomeye muri Afurika cyangwa se bishobotse ku mugabane w’uburayi.

Mu kiganiro kigufu twagiranye yadutanagrije ko igeregezwa rimeze neza kandi we abona azaritsinda, gusa ngo afite impungenge z’uko hari igihe atayikinira kubera ko bashobora kuzapfa amafaranga.

Kagere yagize ati “Njywe mbona byose bigenda neza nta kibazo, gusa igiteye impungenge ni amafaranga yo kungura, kuko iyi kipe ni nshya mu cyiciro cya mbere kandi nta muterankunga irabona kugeza ubu”.

Meddie avuga ko bitoroshye kubona indi kipe yahita yerekezamo aho muri Afurika y’Epfo, kuko ngo yagezeyo atinze asanga amakipe menshi yaramaze kuzuza umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bari bakeneye.

AmaTuks ni izina ry’agatazirano (nickname) k’ikipe ya Kaminuza ya Pretoria ikaba yarazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

AmaTucks yambara umweru n’umutuku, yashinzwe muri 2003 ikaba ikinira ku kibuga cyitwa ABSA Tuks Stadium i Pretoria, ikaba itozwa na Steve Barker.

Iyi kipe yatangiye ari ishuri ry’umupira w’amaguru nyuma itangira mu cyiciro cya kabiri muri 2004, nyuma mu mwaka wa 205 ikina imikino ya nyuma ya Mvela, ikina imikino ya nyuma kandi ya Platinum ndetse igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Nedbank muri 2009.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye igenda rya kagere medi muri afric du sud

yanditse ku itariki ya: 11-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka