Nyuma yo kwigaragaza cyane mu mikino ya CECAFA yaberaga muri Tanzania mu mpera z’umwaka ushize ubwo yatsindaga ibitego bitanu akanatahana igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi, Kagere yatangiye kwifuzwa n’amakipe yo muri aka karere cyane cyane Gor Mahia yo muri Kenya na Saint George yo muri Ethiopia.
Nubwo Gor Mahia ariyo yabanje kugaragaza ko yifuza cyane Kagere, ntiyigeze na rimwe yegera ubuyobozi bwa Police FC ngo baganire uko uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Uganda yabakinira.
Mu kiganiro twagiranye na Alphonse Katarebe, umuyobozi wa Police FC, yadutangarije ko nta kintu na kimwe bavuganye na Gor Mahia, ngo ahubwo bavuganye n’umuyobozi wa Saint Geroge ndetse ngo bidahindutse yagombaga kugera mu Rwanda mu mpera z’icyumweru kugirango barangize ibijyanye n’igurwa rya Kagere.
Katarebe yabisobanuye atya “Kugeza ubu ikipe tuzi ishaka Meddie ni Saint George. Ibya Gor Mahia ntabyo tuzi. N’ikimenyimenyi, umwe mu bayobozi ba Saint George agomba kuza mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu niba bidahindutse, tukarangiza icyo kibazo”.
Katerebe wirinze kuvuga amafaranga barimo gusaba Saint George kugirango barekure Kagere, yatubwiye ko byose bizajya ahagaragara bamaze kuganira, ndetse ngo ni nabwo Kagere azamenyeshwa ibyavuye muri ibyo biganiro.
Twifuje kuganira na nyirubwite Kagere Meddie nawe wufuza cyane kujya muri Saint George, ariko atubwira ko atameze neza mu mutwe, adusaba ko twamwihanganira adashaka kuvuga.
Tubajije Katerebe niba Police FC idashaka kwimana Kagere, bikaba biri no mu bituma agaragara nk’umuntu utishimye muri iyi minsi, umuyobozi wa Police FC yavuze ko badashobora kumubuza gushaka amahirwe ye kuko na we byazamugirira akamaro nk’umukinnyi, bikanakagirira ikipe y’igihigu.
Kugeza ubu Meddie Kagere usigaje amezi atanu ku masezerano afitanye na Police FC, ni we ufite ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda kuko afite ibitego birindwi. Ikipe ya Police FC akinira iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18 ikaba ikurikira Mukura iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|