Mbuyu Twite ashobora gufatirwa ibihano kubera kutaza mu Mavubi
Myugariro wa Yanga Africans ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mbuyu Twite, uzwi nka Gasana Eric mu Mavubi, ashobora gufatirwa ibihano, nyuma yo kwanga kuza gukina umukino wa Namibia tariki 14/11/2012 ndetse na CECAFA izaba tariki 24/11/2012.
Ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, yahamagaraga abakinnyi bazitabira umukino wa Namibia ndetse na CECAFA, yari yanahamagaye Mbuyu Twite, ariko nyuma uyu musore ukomoka muri Congo aza gutangaza ko atazitabira ubutumire kubera ko ngo afite umunaniro.
Igihe abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bari batangiye kuza mu myitozo y’Amavubi, Mbuyu Twite we yahisemo kujya mu gihugu cye cy’amavuko cya Congo, avuga ko agiye mu biruhuko, mu gihe mugenzi we bakinana muri Yanga Haruna Niyonzima we yahise aza mu Mavubi ndetse akazakina iyi mikino yose ikipe y’igihugu ifite.
Uko kutitabira ubutumire bw’Amavubi ngo bishobora kumuviramo ibihano nk’uko twabitanagarijwe na Michel Gasingwa, umunyamabanga mukuru wa FERWAFA.
Gasingwa ati, “Igihano cya mbere buriya yamaze kukiha, kuko yihagaritse mu ikipe y’igihugu kandi twari twamutumiye. Gusa ibyo yakoze byo ntabwo bigomba kurangira gutyo agomba kubibazwa n’umutoza ndetse natwe nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru”.
Gasingwa avuga ko ibyo Mbuyu yakoze byabatunguye, bakaba bagomba kumwandikira bamusaba ibisobanuro, nawe akazabasubiza mu nyandiko agaragaza impamvu yamuteye kutitabira ubutumire, basanga ari nta shingiro ifite agafatirwa ibihano, ariko yirinze gutangaza uburemere bwabyo.
Mbuyu Twite ni umwe mu bakinnyi babaye indasimburwa mu ikipe y’igihugu kuva yatangira kuyikinira ahawe ubwenegihugu, ndetse kubura kwe mu mukino wa Namibia ndetse na CECAFA bikaba bishobora gutera icyuho muri ba myugariro b’ikipe y’igihugu yiganjemo abakinnyi batoya bataragira inararibonye.
Si ubwa mbere Mbuyu Twite yanga kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu, kuko no muri 2010 yigeze kwanga kuza mu myitozo ajya iwabo muri Congo avuga ko hari amafaranga y’agahimbazamusyi bemerewe ariko bagatinda kuyahabwa.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nuburenganzira bwe ariko buriya afite impamvu yabimuteye
buriya ashobora kuba yarigaragambije ngo u Rda rufasha M23!!kdi ubwo ubutaha bazongera bamuhamagare?!
mbivuga aba banyamahanga bahabwa ubwenegihugu ntago baba bakunda igihugu ahubwo umutima uba uri kugihugu cye cyamavuko ntago ari igihugu yaje gushakiramo ubugari