Nyuma yo gusezera ku bakunzi ba Rayon Sports ubwo iyi kipe yari imaze gusinyisha umunyezamu Kwizera Olivier, Mazimpaka Andre nawe yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gasogi United.

Mazimpaka wakiniraga Rayon Sports yasinyiye Gasogi United umwaka umwe
Iyi kipe ya Gasogi United ibinyujije ku rubuga rwayo, yatangaje ko Mazimpaka Andre wari umukinnyi wa Rayon Sports yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa.
Mazimpaka Andre agiye muri Gasogi United asanzemo abatoza babiri Cassa Mbungo Andre na Kirasa Alain bari basanzwe ari abatoza be muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|