Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itoreye komite nshya igomba kuyoborwa na PaulMuvunyi, akungirizwa na Gacinya Denis wari usanzwe ayobora iyi kipe, kugeza ubu iyi kipe yari imaze iminsi muri gahunda yo gushyiraho andi makomisiyo agomba kunganira iyi komite.
Kugeza ubu amakuru agera kuri Kigali Today ni uko uwahoze ari Perezida w’iyi kipe wanakundwaga n’abakunzi ba Rayon Sports, ni uko ubu yagizwe umujyanama wa hafi wa Perezida w’iyi kipe.

Mu bandi bashyizwe muri iyi komite harimo Gakwaya Olivier wahoze ari Umunyamabanga, ubu akaba yagizwe Umuvugizi wa Rayon Sports,akanabarizwa muri Komisiyo y’itumanaho,itangazamakuru no gutsura umubano.
Gusa ariko,kugeza ubu izi komisiyo biteganyijwe ko zizemezwa bidasubirwaho mu minsi mike iri imbere, mbere y’uko Shampiona isubukurwa nyuma y’umukino w’Amavubi na Ethiopia.

Komite Nyobozi
Perezida: Muvunyi Paul
Visi/Perezida:Gacinya Chance Denys
Umuyobozi mukuru: Muhirwa Prosper
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa: Itangishaka Bernard
Abagize izindi Komisiyo
Komisiyo y’Umutungo: Muhire Jean Paul(Umuyobozi w’umutungo)
Patrick Rukundo (Ushinzwe ubucuruzi)
Uwimana Jeannine (Ushinzwe ibikoresho)
Nshimiyimana Emmanuel
Imibanire n’itumanaho
Gakwaya Olivier (Umuvugizi)
Olivier Ndahiro (Ushinzwe itangazamakuru)
Ubucuruzi no gutegura ibikorwa
Mignonne
Paul Ndorimana
Minani Oreste
Amategeko n’imyitwarire
Maitre Michel
Nkurunziza Jean Louis
Consolatrice
Komisiyo y’iterambere rya Siporo, kugura abakinnyi n’amarushanwa
Martin Rutagambwa
Mudaheranwa Shaffy
Muramba Pascal
Ntawiniga Desire
Komisiyo y’abafana n’umutekano
Claude Muahawenimana
Muyango
Murego Philemon
David
Suede
Harerimana Francois
Munana Rene Rooney
Fidela Barahira
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
nibyizagushyiraho commite .gusa ndabasaba gushyira imbere inyungu zikipe bityo bagatahiriza umugozumwe .nibwo ekipe yacu izagera ahotwifuza hose.kd batwe abafana tubari inyuma.bayobozi bareyo .mumenyeneza ko mufite vola muntoki twe na bakinnyi turabagenzi bari muriyo modoka.please muzadutware neza tugere aho dushaka kugera. imana izabibafashemo
Kabisa iyi komite iratyaye Abdallah wacu yagarutse gahunda nukujya mu matsinda kuko mu Rwanda ntawe duhanganye gusa kereka nuwamugarura akongera akaba Mayor was Nyanza.