Mu myitozo ya Rayon Sports iri kubera i Rugende ahazwi nko ku Mafarashi, Masudi Juma utoza Rayon Sports yatangaje ko yiteguye gitsinda APR Fc, kuko abaona ko iramutse imutsize kabiri byaba ari agasuzuguro ku mugabo.
Mu myitozo i Rugende ....




Masudi kandi yatangaje ko ikipe ye ihagaze neza, kandi ko yiteguye gukina n’ubwo avuga ko hirengagijwe amategeko Abouba Sibomana yateganyaga kubanza mu kibuga akimwa ibyangombwa.

Ibi ni bimwe mu byo Masudi yatangaje mbere yo gukina na APR
"Nta rimwe kabiri mu rugo rw’umugabo, byaba ari agasuzuguro yongeye APR kudutsinda nk’uko yadutsinze muri pre-season, ubushize ni twe twabihereye ibitego ntabwo bigeze baturusha, ubu ibyo twarabikosoye"

"Banze gukurikiza amategeko,Rayon Sports si ikipe ishngira ku mukinnyi umwe, Abouba nadakina hari abandi bazakina kandi twizeye intsinzi, tuzakoresha ubwenge bwacu bwose dufite ariko umukino tuwutsinde."
Yavuze no kuri Manzi Thierry watunguranye akagaragara ku myitozo
"Manzi Thierry maze iminsi musura tunavugana, ntiyivurije hanze (muri Maroc) ariko amaze iminsi yivuza, kandi nawe yavuze ko ari tayali gukina, gusa urutonde muzarumenya ku wa Gatandatu Saa tanu."

Mu myitozo yo kuri uyu mugoroba, umutoza yabanje gukoresha imyitozo irimo kumenyera gutera amashoti ya kure, nyuma aza kugabanyamo amakipe abiri.


Ikipe ishobora kubanza mu kibuga urebye imyitozo y’uyu munsi:
Ndayishimiye Eric Bakame, Nzayisenga Jean D’Amour Mayor, Irambona Eric, Munezero Fiston, Mugisha François Master, Niyonzima Oliver Sefu, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir, Moussa Camara, Nshuti Savio Dominique.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
abafana bayamakipe yombi tumenyeko akomeye yose ariko izatsinda nitazapanika mumutwe gusa muze mwese twirebere umupira mwiza. murakoze cyane.
MASUDI WEEE URUWO KUVUGA GUSA ? TEGEREZA RYABA ARI IHEREZO RYAWA MURI RAYON
Njyewe nkumukunzi wa Rayon sport ndahamya ko ubu aricyo gihe cyo kugaruka mukibuga nshimisha abafana tsinda mukeba A.P.R fc.
APR nukuyih ibyay kbs bibiri k’ubusa.
apr nimutuze tuzayihana 1kibusa ndabyizeye