Masudi Juma yareze Rayon Sports ayisaba kumwishyura Miliyoni 58 Frws

Umutoza Masudi Juma uheruka gusezererwa muri Rayon Sports yayireze muri FERWAFA ayishinja kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko akaba ayisaba kumwishyura Miliyoni 58 Frws

Tariki ya 14 Werurwe 2022 ni ubwo FERWAFA yagejejweho ikirego cy’umutoza Masudi Juma urega Rayon Sports kuba yaramwirukanye mu buryo bunyuranije n’amategeko, aho mu byo aregera harimo amafaranga yo kumusinyisha nk’umutoza, ibirarane by’imishahara ndetse n’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko.

Masudi Juma arasaba ko Rayon Sports imwishyura agera kuri Miliyoni 58 Frws
Masudi Juma arasaba ko Rayon Sports imwishyura agera kuri Miliyoni 58 Frws

Maître Safari Ibrahim uhagarariye Masudi Juma mu mategeko, mu ibaruwa asobanura ko umutoza Masudi Juma ashijwa harimo imyitwarire mibi ubwo bivugwa ko yazanye abantu bavuye hanze mu mwiherero w’ikipe ubwi bateguraga uyu mukino ndetse aza no gukerererwa kugera ku kibuga kuri uwo mukino wabaye tariki 23/11/2021.

Ashinjwa kandi gukerererwa ku mukino wa Musanze FC, agashinjwa no guca amande abakinnyi atari mu mategeko ya Rayon Sports, ndetse no kutavugana n’itangazamakuru akohereza abatoza bungirije.

Ibi byose Masudi yashinjwe n’ikipe ya Rayon Sports bigatuma imusezerera, Maître Safari Ibrahim avuga ko byakozwe binyuranyijwe n’amategeko kuko atigeze asabwa ibisobanuro, ahakana kandi ko Masudi atigeze aca amande abakinnyi kuko nta n’ibisobanuro yigeze abisabirwa.

Yakomeje kandi amenyesha FERWAFA ko Masudi yagakwiye kuba yarahawe integuza nk’uko biteganywa n’amategeko, bigatuma asaba ko Masudi ahabwa Miliyoni 2 Frws z’integuza na Miliyoni 2 Frws z’umushahara w’ukwezi k’Ukuboza 2021.

Asaba kandi Miliyoni 40 Frws z’umushahara w’amezi 20 yari asigaje ku masezerano ye, indishyi zo gusesa amasezerano binyuranije n’amategeko zingana na Miliyoni 12 Frws, igihembo cy’umwunganira mu mategeko gihwanye na Miliyoni 2 Frws, yose akaba angina na Miliyoni 58 Frws.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka