Kuri Stade ya Kigali Masudi Juma utoza AS Kigali, atsinze Bugesera abasha kubona amanota atatu ya mbere kuva yatangira gutoza iyi kipe.

AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 31, igitego cyatsinzwe na Ngandu Omar n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.
Mu gice cya kabiri, AS Kigali yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy, ku mupira yari ahawe na Ruhinda Farouk.
Mu minota ya nyuma y’umukino, Sentongo Saifi uzwi nka Ruhinda Farouk, yatsinze igitego cya gatatu ikipe yahoze akinira, umukino urangira ari 3-0.





Uko imikino y’umunsi wa munani yose yagenze
Ku wa Kabiri Tariki 11/12/2018
SC Kiyovu vs Gicumbi FC
Kirehe FC 1-0 Musanze FC
Etincelles FC vs Police FC
Mukura VS 3-1 Espoir FC
Ku wa Gatatu Tariki 12/12/2018
Marines FC 3-0 Amagaju FC
AS Muhanga 4-2 Sunrise FC
APR FC 2-1 Rayon Sports FC
Ku wa Kane Tariki 13/12/2018
AS Kigali 3-0 Bugesera FC
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|