
Uwo mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Nyakanga 2017, warangiye Rayon Sports itsinde Azam FC ibitego 4-2, ihita ihabwa igikombe cya Shampiyona y’umwaka 2016-2017 yatsindiye.
Masoud Djuma wari umaze imyaka ibiri atoza Rayon Sorts yatunguranye atangariza itangazamakuru ko yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe.
Agira ati “Neguye ku mpamvu zanje bwite. Ngiye kwicara mu rugo igihe cyari kigeze.
Icyangombwa ni uko mvuye muri Rayon Sports nyigiriyemo ibihe byiza kandi ababeshaya ngo Mukura iranshaka,none bagee ahandi barabeshya nta kipe n’imwe turavugana.”
Nubwo ateruye ngo avuge impamvu nyirizina zabimuteye yavuze ko hari harimo ibibazo mu ikipe. Akaba yashimiye abafana aho yavuze ko nyuma y’aba Liverpool yo mu Bwongereza abarayon bakunda ikipe yabo mu bibi no mu byiza.
Masoud Djuma yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2015 akaba asezeye ayihesheje ibikombe biri icya shampiyona y’uyu mwaka wa 2016-2017 n’icy’Amahoro yatwaye APR FC umwaka ushize wa 2017.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turamwemera cyane
Nkumufana wa apr fc twamwifuza akaza kudufasha