Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe y’Amavubi yahakoreye imyitozo ya nyuma itegura umukino uzayihuza na Guinea Conakry kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma y’iyi myitozo, umutoza mukuru w’Amavubi Mashami Vincent, yatangaje ko azakora impinduka ku ikipe izakina, mu rwego rwo guha amahirwe abakinnyi bose
"Abakinnyi dufite bose barashoboye, buri wese yajyamo yakora ikinyuranyo, niyo mpamvu twifuza no guha amahirwe abandi bakinnyi batakinnye imikino iheruka"
Mashami yatangaje kandi ko nta kipe izabatoraguraho amanota uko yiboneye, kuko n’ubwo nta mahirwe yo kubona itike ya CAN ariko bagomba kwitwara neza mu mikino isigaye

"N’ubwo bigaragara ko nta tike tuzabona, ariko tuzakina nk’ikipe iyoboye itsinda, nk’ikipe ishaka itike kandi ntituzigera tworohera Guinea na gato"
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda imaze gutsindwa imikino itatu (Centrafurika 2-1, Côte d’Ivoire 2-1, na Guinea 2-0), ikaba ikina umukino wo kwishyura na Guinea Conakry kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga:
Kimenyi Yves,
Ombolenga Fitina, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Eric Rutanga;
Ally Niyonzima, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel; Muhire Kevin, Tuyisenge Jacques na Meddie Kagere.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|