Nyuma y’iminsi mike ishize Kigali Today itangaje ko Mashami Vincent yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, ubu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryatangaje ko uyu mutoza yahawe inshingano zo gukora aka kazi mu mezi atatu gusa.

Mu nshingano Ferwafa yahaye Mashami Vincent, harimo guha u Rwanda itike yo kujya mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, aha akaba asabwa gusezerera ibirwa bya Seychelles.
Yahawe umukoro kandi wo guha u Rwanda itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), aha u Rwanda naho rukaba rusabwa gusezerera Ethiopia.
Umukoro wa gatatu wahawe Mashami Vincent ni ukubona amanota ane mu mikino ibiri ibanza yo gushaka itike yo kujya muri CAN 2019 izabera muri Cameroun, aho asabwa byibura kunganya umukino umwe agatsinda undi hagati ya Cameroun na Mozambique.

Ferwafa kandi yatangaje ko Mashami muri iyo mikoro nihagira n’umwe atazabasha kubahiriza, Ferwafa ifite uburenganzira bwo kuba yakongera cyangwa igasesa aya masezerano
Aba ni bamwe mu bazafatanya na Mashami Vincent
Umutoza mukuru: Mashami Vincent , Habimana Sosthene (Umutoza wungirije), Seninga Innocent (Umutoza wungirije), Higiro Thomas (Umutoza w’abanyezamu), Jean Paul Niyintunze (Fitness Coach), Nuhu Assouman (Muganga w’ikipe), Rutamu Patrick (Team Physio), Rutayisire Jackson (Team Administrator), Baziki Pierre (Kit Manager) na Munyaneza Jacques (Kit Manager).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|