Nyuma y’aho abakinnyi 26 bari bamaze iminsi bakora imyitozo, umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yamaze guhitamo abakinnyi berekeza i Abidjan i Saa Saba z’ijoro, aho bazakina na Cote d’Ivoire kuri uyu wa Gatandatu.

Mu bakinnyi batabashije kugenda, harimo Andrew Buteera utarabashije kwitabira imyitozo kubera uburwayi, Nshimiyimana Amran wa APR FC, Habimana Hussein wa Rayon Sporta ndetse na Iragire Saïdi wa Mukura Vs.

Urutonde rw’abakinnyi berekeza i Abidjan
Abanyezamu: Rwabugiri Omar (Mukura VS&L), Kimenyi Yves (APR FC) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)
Ba myugariro: Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) na Iradukunda Eric (Rayon sports FC).
Abakina hagati: Niyonzima Ally (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya Sporting Club, Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali) and Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium)
Ba rutahizamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) na Iradukunda Bertrand (Mukura VS&L)
Amwe mu mafoto yaranze imyitozo ya nyuma













National Football League
Ohereza igitekerezo
|
NISHIMIYE IYI KIPE PE IRUZUYE NTAGO BAGENDEYE KU MAZINA PE HARIMO UKURI MIGI NA HARUNA BATWARAGA IMYANYA ITARI IYABO HARABURAMO BAKAME GUSA