Masai Ujiri yinjiye mu buyobozi bw’ikipe nshya ya Toronto Tempo
Masai Ujiri, umwe mu banyabigwi mu buyobozi b’umukino wa basketball, binyuze mu kuba yarabaye Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, yatangajwe nk’umwe mu banyamigabane b’ikipe nshya ya Toronto Tempo, igiye gukina muri shampiyona y’abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (WNBA).
Ibi bitangajwe mu gihe WNBA ikomeje kwaguka, yongeramo amakipe mashya mu rwego rwo guteza imbere no kongera imbaraga basketball y’abagore ku rwego mpuzamahanga. Ikipe ya Toronto Tempo izaba ifite icyicaro i Toronto, ikaba imwe mu zitezweho guhindura isura y’iyi shampiyona mu myaka iri imbere.
Masai Ujiri, ni umwe mu bagabo bamaze kugira izina rikomeye mu buyobozi bwa siporo, azwi cyane kubera uruhare rwe mu guteza imbere ikipe ya Toronto Raptors, aho yayoboye urugendo rwayo rwayigejeje ku gikombe cya NBA mu 2019. Uretse ibyo, Ujiri anazwi ku bikorwa bye byo kuzamura impano z’urubyiruko rwo muri Afurika binyuze mu muryango yashinze wa Giants of Africa, umaze gufasha abakiri bato benshi kubona amahirwe mu mukino wa basketball.
Kwinjira muri Toronto Tempo si igikorwa gisanzwe kuri Ujiri. Ni intambwe igaragaza ubushake bwe bwo gukomeza kwagura ibikorwa bye no gushyigikira iterambere rya basketball, cyane cyane mu bagore. Ni icyemezo kandi kigaragaza ubwiyongere ku ruhare rw’abanyafurika mu buyobozi bwa siporo ku rwego mpuzamahanga.
Masai Ujiri kwinjira mu buyobozi bw’iyi kipe nk’umunyamigabane mukuru, ni bimwe mu buzagira uruhare rufatika ku iterambere rya basketball y’abagore, by’umwihariko mu gufungura amarembo ku bakinnyi baturuka muri Afurika, ndetse no kongera amahirwe y’ishoramari muri uyu mukino.
Ni inkuru yakiriwe neza n’abakunzi ba basketball hirya no hino ku Isi, cyane cyane muri Afurika, aho benshi babona Masai Ujiri nk’icyitegererezo cy’umuyobozi wageze kuri byinshi muri uyu mukino kandi ukomeje gufasha urubyiruko kugera ku nzozi zarwo.
Mu gihe ikipe ya Toronto Tempo igitegura gutangira urugendo rwayo muri shampiyona y’abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (WNBA), ni imwe muzihanzwe amaso, cyane cyane ku ruhare Masai Ujiri azagira mu kuyubaka no kuyigeza ku rwego rwo hejuru.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|