Marines yagabanyije amahirwe ya Police yo gutwara igikombe

Umunsi wa 24 wa shampiyona wasigiye APR FC icyizere cyo gutwara igikombe nyuma y’uko Police FC itsindiwe kuri stade Umuganda na Marines FC 1-0 nubwo iyi igifite imikino ibiri.

Umukino wari wavugishije abakunzi b’umupira w’amaguru icyumweru cyose ko Marines izahagarika umuvuduko wa Police FC ihanganiye igikombe APR FC yaje kubikora ku ntsinzi y’igitego 1-0. Naho ikipe ya APR FC ku kibuga Mumena yahatsindiye Nyanza FC ibitego 4-2. Umunyahaiti Lionel St Preux yatsinzemo 2 ibindi na Papy Faty na Karekezi Olivier.

Nyuma y’umukino, umutoza wa APR FC, Erne Brandt, yishimye amaze kumenya ko Marines itsinze Police yavuze ko uyu mukino bagombaga gutsinda ibitego byinshi kuko ari wo mukino wabo wa nyuma muri shampiona. Ati “Police iratsinzwe ariko baracyafite indi mikino 2 n’amahirwe yo gutwara igikombe.”

Uyu mutoza kandi ngo arishimira uko imikino yo kwishyura yagenze agereranije n’ibanza nubwo yatsinzwe umukino wa Mukura washoboraga kumuhesha igikombe. Ati “twatsinzemo ibitego byinshi cyane nkaho Marines twayitsinzemo 7 n’ahenshi twatsinze 3”.

Umutoza wa Nyanza, Abdu Mbarushimana, yavuze ko umukino na APR FC wari ubagoye kuko bakinaga n’ikipe ishaka igikombe. Ati “abakinnyi banjye bakoze amakosa yatumye dutsindwa ndetse n’abasatira hari ibitego twari twabaze bitagiyemo.” Nubwo Nyanza FC agisigaje umukino na Espoir, umutoza wayo afite icyizere cyo kwitwara neza.

Thierry Tity Kayishema

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka