Umukino watangiye amakipe yombi asatirana cyane, Al Hilal SC igaragaza inyota yo gufungura amazamu hakiri kare, ariko ubwugarizi bwa Marine FC bukomeza guhagarara neza. Ku munota wa 12, rutahizamu Sunday Adetunji yabonye amahirwe akomeye ku mupira wa koruneri, ateye umutwe ukomeye ariko Hoziyana Kennedy awukuramo neza.
Marine FC yabonye igitego ku munota wa 29 gitsinzwe na Nizeyimana Mubaraka, bituma abafana bayo bishima cyane, icyakora ibyishimo byabo ntibyatinze kuko ku munota wa 32 Al Hilal SC yahise yishyura igitego cyatsinzwe na Emmanuel Flomo, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1 nyuma y’umukino wari urimo guhangana gukomeye hagati y’impande zombi.
Mu gice cya kabiri Marine FC yagaragaje imbaraga nyinshi ishaka gutsinda igitego cya kabiri, ibona uburyo bwinshi burimo ubwa Mbonyumwami Taiba ku mupira yateye n’umutwe ku munota wa 77, ariko umunyezamu Mustafa Mohamed wa Al Hilal SC awukuramo.
Ku munota wa 87 Al Hilal SC yabonye amahirwe akomeye ku ishoti rya Kindness Cole ariko Irambona Vally aratabara, maze umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1, nubwo ku munota wa nyuma myugariro Ousmane Diouf wa Al Hilal yeretswe ikarita itukura azira gutuka umusifuzi Rulisa Patience.
Nyuma yo kungany uyu mukino Al Hilal SC yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 55, naho Marine FC yahise ijya ku mwanya wa munani aho ifite amanota 37 inganya na Bugesera FC.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|