Maradona yasezerewe n’ikipe ya Al Wasl

Uwahoze ari ikirangirire mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yasezerewe n’ikipe ya Al Wasl yo muri Leta Zunze Ubumwe bw’Abarabu yari amaze umwaka umwe atoza.

Maradona w’imyaka 51 yamenyeshejwe ko yirukanywe tariki 10/07/2012 nyuma y’inama y’ubutegetsi y’iyi kipe yateranye ikemeza ko uyu mugabo w’umunya Argentine agomba kwirukanwa kubera umusaruro mubi wamuranze kuva yafata iyo kipe muri Gicurasi 2011.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyo kipe rigira riti, “Nyuma y’inama y’Ubutegetsi ya Al Wasl yateranye mu rwego rwo kwiga ibijyanye n’uko ikipe yitwaye ubwo yatozwaga na Maradona, twafashe umwanzuro wo kumusezerera ndetse n’abo bari bafatanyijwe gutoza iyi kipe”.

Kwirukanwa kwa Mardona, wamenye iyi nkuru ari mu birihuko iwabo muri Argentine, byari bimaze iminsi bihwihwiswa nyuma y’aho uwari umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi witwa Marwan Bin Bayat asezereye ku mirimo ye muri Kamena uyu mwaka agahita asimburwa, kandi yari mu bantu bari bashyigikiye cyane Maradona.

Ikipe ya Al Wasl yananiwe gutwara igikombe na kimwe ku ngoma ya Maradona ndetse kuva yafata iyi kipe yasubiye inyuma irangiza shampiyona iri ku mwanya wa 8 mu makipe 12 agize shampiyona. Umwaka wari wabanje mbere y’uko Maradona ayifata, iyi kipe yari yarangije shampiyona iri ku mwanya wa 6.

Iyi kipe kandi yanasezerewe muri 1/2 mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Asia.

Maradona yabaye ikirangirire mu gukina umupira w’amaguru ahesha igihugu cye cya Argentine igikombe cy’isi mu 1986, ndetse anatwara ibikombe bitandukanye mu makipe yanyuzemo muri Argentine, Espagne ndetse n’Ubutaliyani, ariko kugeza ubu ntacyo yari yageraho nk’umutoza.

Amwe mu makipe yatoje harimo Mandiyu na Racing Club zo muri Argentine yatoje mu 1994 no mu 1995 ariko nta kintu gifatika yayasigiye.

Nubwo yabashije guhesha igihugu cye itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2010, yananiwe kurenga ¼ cy’irangiza kuko yasezerewe n’Ubudage bubanyagiye ibitego 4 ku busa.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka