Kuri uyu wa Mbere ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze gutangaza ko bwemereye myugariro Manzi Thierry wari na kapiteni, ndetse na Niyonzima Olivier Sefu, bakaba bakwerekeza mu makipe bifuza.
Ibi bije nyuma y’aho abakinnyi y’ikipe ya Rayon Sports baheruka kwanga kujya mu mwiherero aho bateguraga umkino wa Marines mu gikombe cy’Amahoro, aho aba bakinnyi banagaragaye muri raporo y’ushinzwe imibereho y’abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports.

Manzi Thierry wari Kapiteni wa Rayon Sports yamaze kurekurwa ngo yshakire indi kipe
Mu ibaruwa yandikiwe aba bakinnyi bombi yasinyweho na Visi Perezida wa Rayon Sports, avuga ko aba bakinnyi babarekuye kuko batabashije kumvikana ku kongera amasezerano na Rayon Sports.

Niyonzima Olivier wa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona nawe yarekuwe
Amabaruwa yandikiwe aba bakinnyi


National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nibigendere badihaye ibyishimo bishoboka Bose tumaramye imyaka 4 gusa mbabajwe nuburyo bagiyemo bavuga ko rayon ibibazo bya cash ari karande muri rayon kundi ntakirarane cy umushahara babarimo NGO agahimbazamushyi koko kagatuma mwanga kujya ibyomwateguriwe bakabyishyuza rayon mukanga Gukina muri abakinnyi beza ariko inama aho muzajya mujye muzorokana ibyababayeho ntimuzongere kubikora