Nyuma yo kurangiza amasezerano y’imyaka ine yari afite muri Rayon Sports, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yimvikanye n’iyi kipe kuyikinira no mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo y’uyu munsi, yatangaje ko hari ibyari bitarakemuka ariko byamaze kurangira.
Yagize ati "Hari ibyo nari nkiganira n’ubuyobozi bw’ikipe, ariko kugeza ubu byakemutse nongereye amasezerano niyo mpamvu mumbona aha, niteguye no gukina umukino wo ku Cyumweru"
Manishimwe Djabel ndetse n’ikipe ya Rayon Sports ubu bakomeje imyitozo yo gutegura umukino bazakina na Enyimba, umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru Saa Cyenda zuzuye.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Djabel komereza who musore wanjye ,
duterwa ishema no kukubona muri Gikundiro