Nyuma yo kudahamagarwa bikavugwaho na benshi ubwo Amavubi yiteguraga Côte d’Ivoire, Manishimwe Djabel noneho yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Usibye Djabel, hahamagawe kandi Bashunga Abouba umunyezamu bakinana muri Rayon Sports umaze iminsi ari umunyezamu wa mbere muri iyi kipe.

Mu bakinnyi batahamagawe harimo Usengimana Faustin ukina muri Kuwait ndetse na Sibomana Patrick ukina Biélorussie. Uwimbabazi Jean Paul (Police Fc), Ntwari Fiacre (APR Fc), Nizeyimana Djuma (Kiyovu).
Iyi kipe yahamagawe iratangira imyitozo kuri uyu wa mbere, aho izaba yitegura imikino ibiri izayihuza na Guinea Conakry.

Urutonde rurambuye:
Abanyezamu:
Kwizera Olivier (Free State Stars, South Africa), Kimenyi Yves (APR FC), Bashunga Abouba (Rayon Sports FC) na Rwabugiri Omar (Mukura VS)
Abakina inyuma: Defenders: Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Rayon Sports FC) na Rusheshangoga Michel (APR FC).
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC), Ngendahimana Eric (Police FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanznaia), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC) na Ciza Hussein (Mukura VS)
Abakina imbere: Forwards: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) and Usengimana Dany (Tersana SC, Egypt)
Amavubi azakina umukino ubanza tariki 12/10/2018 i Conakry, naho umukino wo kwishyura ukazaba nyuma y’iminsi ine tariki 16/10/2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Njye mbona guhamagara ikipe y’igihugu hakwirindwa amarangamutima hagashingirwa Ku bushobozi gusa!Hari ibivugwa ko haba hatumirwa mu ikipe y’igihugu abakinnyi badashoboye basize abashoboye kubwikimenyane ex:gusiga Rushenguziminega Quintin