Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze gufatira ibihano abakinnyi babiri bayo nyuma y’aho ivuga aba bakinnyi bataye ikipe ubwo yari igiye gukina umukino batsinzemo Musanze ibitego 2-1.
Muri abo bakinnyi harimo Nova Bayama wamaze gusezererwa na Rayon Sports, ndetse akaba yanamaze gushyikirizwa ibaruwa imurekura, aho yemerewe kujya mu ikipe yose ashaka, aho we ashinjwa ko yabeshye ko arwaye kandi muganga w’ikipe atabizi.



Ku rundi ruhande, Manishimwe Djabel nawe yahawe igihano cyo kumara ukwezi adakinira iyi kipe, aho we ashinjwa kuba yarataye ikipe i Musanze akerekeza muri Kenya gushaka ibyangombwa ngo yerekeze mu ikipe yo muri Portugal.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Manishimwe Djabel uri i Nairobi muri Kenya kugeza ubu, yadutangarije ko yemera gusaba imbabazi kuko yagiye atabyumvikanye n’ubuyobozi, gusa ko yari yasabye uruhushya umutoza akabimwemerera.
Yagize ati "Ibaruwa nayibonye nijoro yanditseho ko nataye ikipe mu buryo butemewe ubwo twateguraga umukino wa Musanze, njya kugenda nabwiye abayobozi ariko mbabwira ntinze kuko nanjye itike y’indege yangezeho itinze.
"Nagombaga kujya gushaka Visa yo kujya muri Portugal, uri kunshakira ikipe yambwiye ko igura n’igurisha ryatangiye kandi ngomba gushaka ibyangombwa hakiri kare, mu kumenyesha abayobozi kuko twari dufite umukino ntbawo twabyumvise kimwe, gusa barambwira ngo mbaze umutoza"
Manishimwe Djabel aremera ko yakoze amakosa akaba yiteguye no kuyasabira imbabazi
"Umutoza namusabye uruhushya ararunyemerera ndagenda, ariko muri rusange nagiye ntabyumvikanye n’abayobozi ngo duhuze neza, ibihano sinabyanga ngomba icyo gukora nta kindi ni ugusaba imbabazi kuko niba barabonye narakoze amakosa ni abantu bakuru bampagarariye, byanze bikunze ni uko amakosa nayakoze nkaba ngomba kubasaba imbabazi kandi ngashaka uburyo ntazayasubiramo"

National Football League
Ohereza igitekerezo
|