
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2019 hakinwaga umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona. Ikipe ya APR FC yasuye ikipe ya Heroes, umukino ubera kuri Stade y’i Bugesera. Umukino warangiye habonetsemo igitego kimwe cyatsinzwe na Manishimwe Djabel, gitanga amanota 3 ku ruhande rw’ikipe ya APR FC.
Abakinnyi 11 ba Heroes FC babanje mu kibuga ni Twagirumukiza Clement, Mujyanama Fidele, Mudacumura Jackson, Murenzi Patrick, Nyarugabo Moise, Munyeshyaka Gilbert, Ntaganira Fabrice, Ntakirutimana Theotime, Uwiduhaye Abubacar, Munyentwari Charles na Rutayisire Ahmza.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Rwabugiri Umar, Mutsinzi Ange, Rwabuhihi Placide, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, Mushimiyimana Mohamed, Buteera Andrew, Ishimwe Kevin, Manishimwe Djabel, Nizeyimana Djuma na Danny Usengimana.
Ni umukino watangiye APR FC yotsa igitutu Heroes, APR iza no kubona igitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 10. Iki gitego Heroes yagerageje kucyishyura mu gice cya mbere ariko ikipe ya APR FC ihagarara neza mu gice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi ariko APR FC nk’ikipe nkuru yihagararaho, umukino urangira icyuye amanota atatu.
Intsinzi ya APR FC ishimangiye umwanya wa mbere n’amanota 34, mu gihe Heroes yagumye ku mwanya wa 16 n’amanota 8.

Indi mikino:
Ku Mumena
Gicumbi FC 1-2 Bugesera FC
Gicumbi yafunguye amazamu ku munota wa gatatu, igitego cyatsinzwe na Rubankene Walter, mu gihe Bugesera yishyuriwe na Rucogoza Djihad watsindaga igitego cya 7 muri iyi shampiyona. Murengezi Rodriguez yatsindiye Bugesera igitego cya kabiri ku munota wa 88 maze Masudi Djuma atahana amanota 3.
Kuri Stade ya Kigali
Gasogi United 1-1 As Kigali
Ku wa gatandatu tariki ya 14 Ukuboza
Gicumbi Fc 1-2 Bugesera
Heroes 0-1 APR FC.
Gasogi united 1-1 As Kigali

Ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza
Rayon Sports FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h00)
Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena, 15h00)
Sunrise FC vs Marines FC (Stade Nyagatare, 15h00)
Espoir FC vs AS Muhanga (Stade Rusizi, 15h00)
Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 14:
1. Nizeyimana Mirafa (Rayon Sports FC)
2. Muganza Isaac (Gasogi United)
3. Kyambadde Fred (Espoir FC)
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|