
Amakuru Kigali Today yamenye ni uko uyu musore wavunitse tariki 14 Ukuboza 2024, akaba yari amaze imikino itanu yakurikiye adakina, yabazwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ye ihita inamwifuriza gukira vuba.
Iyokipe yagize iti "Tukwifurije gukira neza Imanishimwe Emmanuel."
Umuganga waganiriye na Kigali Today, yayibwiye ko iyi mvune yo mu ivi Imanishimwe Emmanuel yagize, itwara nibura ukwezi n’igice kugira ngo umukinnyi abe yakongera gukina. Ibi bivuze ko ubaze umunsi ku munsi kugeza tariki 17 na 21 Werurwe 2025, aho Amavubi azakina na Nigeria na Lesotho mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 nubwo hari amahirwe yo kuboneka ariko bigoye, gusa bikazaterwa n’uburyo azakiramo.
Imanishimwe Emmanuel yavunikiye mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ya Cyprus, ubwo ikipe ye AEL Limasol yanganyaga na ALS Omonia 1-1 yabanje mu kibuga, ariko akavamo ku munota wa 17.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|