Ubwo umunya-Brezil Anderson yari ahagaze iruhande rw’ikibuga agiye gusimbura, abantu babonye mu muhongo we handitseho ‘ANDESRON’ aho kuba ‘ANDERSON’.

Nubwo bitabujije umukinnyi gukina, Dailymail dukesha iyi nkuru, ivuga ko benshi bibajije uburyo ikipe ikomeye ikora ikosa nk’iryo mu gihe iba ifite abakozi bahagije buri wese mu rwego rwe, bashinzwe gukirikirana ibikorwa byose by’ikipe birimo gukora no kwandika ku myenda.
Ibi si ubwa mbere Manchester ibikora, kuko mu 1997 bakoze ikosa ryo kwandika izina rya David Beckham nabi, ubwo yakiniraga Manchester United mu mukino wa Community Shield yakinaga na Chelsea. Icyo gihe kumwenda we mu mugonga hari handitseho ‘Beckam’ bibagiwemo inyuguti ‘H’.

Manchester kandi yongeye gukora ikosa muri 2006, ubwo yandikaga izina ry’uwari umunyezamu wayo Tomasz Kuszczak bakandika ‘Zuszczak’. Icyo gihe byari mu mukino wa Carling Cup wahuje iyo kipe na Crewe.
Mu mwaka wa 2002 kandi uwari rutahizamu wa Manchester United ,Ole Gunnar Solskjaer, nawe yahuye n’ikibazo cyo kwandikirwa izina nabi ubwo bandikaga ku mwenda we ‘Solksjaer’.

Muri 2003 ubwo Manchester yakinaga na Real Madrid uwitwa John O’Shea yari yambaye umwenda wanditseho mu mugongo ’S’hea’ aho kuba O’shea.
Nubwo Manchester United igaragaza ko iza imbere mu gukora ayo makosa, si yo yonyine kuko na Sunderland yakoze ikosa ryo kwandika nabi izina rya James McClean bandika ’McLean’. Byari mu mukino Sunderland yakinaga na Arsenal ku wa gatandatu tariki 18/8/2012.

Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Namwe ndabona muzaca agahigo mu kwandika inkuru zirimo amakosa menshi y’imyandikire! iyi nkuru ifite amagambo macye ariko amakosa arimo ntiwabara! reba nawe ngo "McClean nawe izina rya naryanditse nabi"; " mu mugonga hari handitseho ‘Beckam’ bibagiwemo inyuguti ‘H’"; "mu muhongo we handitseho ‘ANDESRON’ aho kuba ‘ANDERSON’";... cyangwa mwashakaga kujyanisha n’inkuru!
namwe muhise munsetsa murimo guseka ama equipe namwe mbona muri bamwe, buriya se mwe ko mwanditse
umuhongo aho kwandika umugongo ariko ntimuyinyonge.