Mama Mukura ararembye

Kuri uyu wa Gatatu,ikipe ya Mukura VS yatangaje ko umukunzi wayo ukomeye Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura w’imyaka 103 y’amavuko arembeye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Mama Mukura ararembye
Mama Mukura ararembye

Ibi byanyujijwe mu butumwa Mukura VS yageneye abakunzi ba ruhago ibunyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze ko Mama Mukura wari urwariye mu Bitaro bya Kabutare yajyanywemo ku wa Mbere w’iki Cyumweru ubu arwariye mu ndembe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB na byo biri mu Karere ka Huye.

Yagize iti "Mukanemeye Madeleine (Mama Mukura) ararembye,yari arwariye mu Bitaro bya Kabutare ariko yoherejwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ubu uyu mubyeyi akaba arwariye mu ndembe. Abaganga bari gukora ibishoboka byose ngo amere neza."

Mukanemeye Madeleine yavutse mu 1922 avukira mu Murenge wa Save, Akagari ka Munazi,Umudugudu wa mu Karere ka Gisagara ari bucura mu bana umunani,yatangiye gukunda ruhago akiri muto ndetse anayikina,atangira gukunda ikipe ya Mukura VS mu 1963 kugeza ubu akaba adasiba ku mikino iyi kipe ikinira kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ndetse akaba yaragiye agaragara ashyigikira Amavubi mu mikino yakiniye i Huye.

Mukura VS yavuze ko umukunzi wayo ukomeye Mukanemeye Madeleine arembye
Mukura VS yavuze ko umukunzi wayo ukomeye Mukanemeye Madeleine arembye

Mukanemeye Madeleine avuga ko akunda umupira kuva kera akiri umwana kuko ngo yatangiye kujya kuwureba afite imyaka 15 aho icyo gihe yabaga i Gitarama, ariko agakunda kujya kuwurebera i Nyanza aho yabonaga Umwami Rudahigwa na we yaje kuwureba.

Ati “Njyewe nshimishwa n’umupira wonyine. N’ubu nsanze abana bariho bakina, nawukubita pe! N’ubwo nshaje! Iwacu i Munazi iyo nsanze aho abana bawukina mu muhanda, nanjye barampereza ngatera. Bazi ko nkukunda.”

Mama Mukura ubwo yari afite imyaka 43 y’amavuko mu 1965 yashatse umugabo ariko batagize umwama babyarana.

Hakim Sahabo ari hamwe na Mama Mukura ubwo Amavubi yamusuraga mu 2022
Hakim Sahabo ari hamwe na Mama Mukura ubwo Amavubi yamusuraga mu 2022

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka