Ikipe ya Gasogi United yaherukaga gushyiraho umutoza Guy BUKASA nk’umutoza mukuru wa Gasogi United, yamaze gutangaza ko yamaze gutandukana n’abatoza bari bamaze iminsi bakorana n’uyu mutoza nk’abungiriza be.

Lomami Marcel wari umutoza mukuru ubwo Gasogi United yakinaga icyiciro cya kabiri

Kalisa François nawe yamaze gutandukana na Gasogi
Nk’uko byatangajwe n’iyi kipe yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere, kugeza ubu batoza ntibazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka w’imikino 2019/2020, hakaba hategerejwe gushyirwaho abandi bazafatanya na Guy BUKASA

Aba batoza bombi bari bamaze iminsi bafatanya na Guy Bukasa gukoresha imyitozo
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ko mukiganiro n’itangazamakuru Boss KNC yigeze kuvugako ngo azagumana nabatoza be bamuzamuye muri division 1 none ubwo babigenjeje gute koko???
Ko mukiganiro ntibuka neza izina se nyiri Gasogi united Kakooza Nkiriza Chaeles(KNC) yavuzeko ngo bqzagimana na bo se bigenze bite?