Ljubomir Petrović watwaye Champions League’ mu 1991 niwe mutoza mushya wa APR FC
APR FC yari imaze iminsi itozwa na Mashami Vincent nk’umutoza mukuru nyuma yo kwirukana umudage Andreas Spier, yamaze kuzana umutoza mushya Ljubomir “Ljupko” Petrović ukomoka mu gihugu cya Serbia akaba ndetse yamaze kugera mu Rwanda.
Umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Gatete George, avuga ko byose bamaze kubyumvikana n’uwo mutoza wanahise atangira akazi kuri uyu wa mbere, ariko akazerekanwa ku mugaragaro nk’umutoza mukuru wa APR FC ku wa gatatu tariki 6/8/2014.
Uwo mutoza w’imyaka 67 bivugwa ko ashobora gusinya amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa, azatangira kugaragara atoza APR FC mu mikino y’igikombe cya CECAFA izatangira tariki ya 8/8/2014 kandi akaba yasabwe kuyegukana ndetse n’ibindi bikombe bikinirwa mu Rwanda birimo icya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro, byombi APR FC iheruka kwegukana.

Uyu mutoza kandi usabwa na APR FC kuzayigeza nibura mu cyiciro cy’amatsinda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), afite amateka akomeye mu butoza kuko uretse kuba abumazemo igihe kirekire, yanegukanye ibikombe byinshi.
Ljubomir "Ljupko" Petrović umaze imyaka 32 mu butoza, amwe mu mateka akomeye yakoze harimo gutwara igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’iburayi (UEFA Champions League), ubwo yatozaga Red Star Belgrade y’iwabo muri Serbia mu 1991.
Uyu mugabo batazira cyane ‘Ljupko’ kandi, yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Yougoslavie ari kumwe na Partak Subotica mu 1988, atwara iigkombe cya shampiyona ya Yougoslavie mu 1989 ari kumwe na Vojvodana Novi Sad.

Yatwaye kandi igikombe cya shampiyona ya Yougoslavie ndetse n’igikombe cy’igihugu ari kumwe na Red Star Belgrade ndetse atwara shampiyona ya Bulgaria ubwo yatozaga Levski Sofia muri 2001, anatwara igikomeb cy’igihugu mu Bushinwa atoza Beijing Guoan muri 2003.
‘Ljupko’ wabanje gukina ruhago mu makipe atandukanye iwabo ndetse no muri Amerika amaze gutoza amakipe 28 arimo Osijek, Espanyol Barcelone, Spartak Subotica, ikipe ya Yugoslavia y’abatarengeje imyaka 18 , Yugoslavia y’abatarengeje imyaka 21,Vojvodina, Red Star Belgrade, Peñarol, PAOK Athene, Shanghai Shenhua, Levski Sofia, Beijing Guoan, Olympiacos n’ayandi.

Ljubomir Petrović aje muri APR FC avuye muri FC Taraz ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Kazakhstan.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza nitwa Rene ntuye iremera nishimiye umutoza mukuru wa APR. Ljopko petrovik arakaza neza ari sanga mu rwagasabo . Inama natanga nuko APR abayobozi bakuru ba APR bangomba kuba shakira imikino ya ginshuti myishi bitegura chapions lieque murakoze