Impamvu nyamukuru itera ihangana hagati y’ayo makipe ni uko Les Onze du Dimanche yashinzwe n’abantu bari biyomoye kuri Magic FC, ariko mu mikino yose ayo makipe yakinnye Magic ntiratsinda mukeba wayo na rimwe.
Umukino w’ayo makipe ukunze no kurangwa n’impaka nyinshi zitangira mbere y’uko umunsi wo gukina ugera maze ugasanga abatuye umujyi wa Muhanga bose babukereye baje kwihera ijisho, ariko bikagaragara ko Les Onze du Dimanche ikunzwe cyane ku birebana n’abafana.

Hakunze kandi kuvuka impaka nyinshi ku misifurure y’umukino w’ayo makipe kubera ko abasifuzi babihuguriwe bo mu mujyi wa Muhanga usanga barabaye muri imwe cyangwa iyindi muri ayo makipe, kuburyo abayobozi bateguye imikino bagomba kwiyizira kuhahagarara.
Bamwe mu bakinnyi bazwi ko bagacishijeho muri ruhago bo muri ayo makipe twavuga nka Karahamuheto Jean Baptiste, Rumumba Sausthene( umutoza wa AS Muhanga), Nzayisenga Desire n’abandi bo muri Magic FC. Janvier bita Rubarara (APR), Sebazungu Mbaga (Flash FC), Bisengimana Germain (Rwanda B), Muganza Jean baptiste (Flash FC), Uwimana Fernand (Espoir) n’abandi bo muri Les Onze du Dimanche.

Ku mukino wahuje ayo makipe tariki 11/11/2012 muri ½ cy’amarushanwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR-Inkotanyi byabaye ku nshuro ya kabiri ayo makipe agera ku munota wa nyuma anganya ibitego maze bakitabaza za penaliti.
Hifashishijwe kamera (camera) mu gufata amashusho mu rwego rwo gukemura amakimbirane, ndetse ikaba yaranagize akamaro ubwo umukinnyi wa magic yahushaga penaliti ariko akabeshya ko yayinjije. Umukino warangiye Les Onze du Dimanche itsinze Magic FC kuri penaliti 4 kuri 2.

Muri uwo mukino hagaragayemo guhuzagurika kw’abasifuzi ku buryo uwo ku ruhande yahakanaga ibintu uwo hagati akabyemeza kugeza no ku gitego cya 2 Les Onze du Dimanche yatsinze yishyura.
Umukino wa nyuma w’iryo rushanwa ukazahuza Les Onze du Dimanche n’ikipe yitwa Horizon y’ahitwa i Murambi mu murenge wa Shyogwe.
Ernest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko narumiwe koko! Magic batikoza abogore babo bakinnye ngo babafatire iry’iburyo batsinda bate? ariko nimwirebere abaonzekazi mu byishimo.
Yewe njye wari uhari byari hatari.bamwe imitima yendaga kubavamo.buri mufana utitaye ku ikipe afana yari afite ubwoba kuko ntawe uba ashaka gutsindwa.Icyakora genda LES ONZES wifitiye abafana uri GIKUNDIRO muri Muhanga.MAGIC biyihe isomo kuko kwirata ntacyo bimaze.Naho kwitwa inyeshyamba se bitwaye iki?mwirengagije se ko FPR batitaga INYENZI/INYESHYAMBA?ntiyarutashye bose babireba!?.merci
Icyakora FPR yongeye gutuma duhura na Magic irakabyara nyifurije isabukuru nziza. Nawese kuba nko mu mikino igera kuri 7 magic itaradukora mu jisho si ubugabo? nubwo akenshi abasifuzi baba bayibogamiye ho kubera ko ngo ari abakire, twe dukoresha ubunararibonye muri ruhago, gushyira hamwe no gukunda Sport koko.
Mwibuke ko hari ku munsi mukuru wacu. Dimanche Le 11/11
Icyakora FPR yongeye gutuma duhura na Magic irakabyara nyifurije isabukuru nziza. Nawese kuba nko mu mikino igera kuri 7 magic itaradukora mu jisho si ubugabo? nubwo akenshi abasifuzi baba bayibogamiye ho kubera ko ngo ari abakire, twe dukoresha ubunararibonye muri ruhago, gushyira hamwe no gukunda Sport koko.
Mwibuke ko hari ku munsi mukuru wacu. Dimanche Le 11/11
Turashima abategura imikino nk’iyi, ariko kandi Magic ikwiye kwemera ko na nyina w’undi abyara umuhungu! Ibyo kuvuga ngo Abaonzes niyo bakomokaho ikabyibagirwa. kandi ntibazongere kutwita inyeshyamba kuko iyo tutabatsindiye kuri stade ya Muhanga, tubatsindira ku ya philosophicum i Kabgayi bose babireba! hariya se kandi hari ishyamba rihari? bakwiye kwemera nya yandi mananiza!Les Onzes Oyeee!