Lee Johnson yagizwe umutoza w’Amavubi ahita ahamagara ikipe nshya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryarangije kwemeza ko umwongereza Lee Johnson agiye kuba ari we mutoza w’agateganyo w’ ikipe y’igihugu Amavubi asimbuye kuri uyu mwanya Stephen Constantine wasezeye.

Lee Johnson usanzwe ari na diregiteri tekinike wa Ferwafa, azakomeza gukora n’aka kazi mu gihe Mashami Vincent azaguma kuba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu.

Lee Johnson(wa mbere ibumoso) yari asanzwe ari umutoza w'abatarengeje imyaka 17 na 20
Lee Johnson(wa mbere ibumoso) yari asanzwe ari umutoza w’abatarengeje imyaka 17 na 20

Nyuma yo guhabwa imirimo mishya, Lee Johnson n’ikipe ye nshya bahise bahamagara ikipe y’igihugu yitegura umukino wa Tanzania tariki 23/1/2014, ikipe itandukanye n’iy’umutoza Constantine yari yahamagaye.

Abakinnyi nka Ndatimana Robert wa Rayon Sports wafashe umwanya wa Savio Domique w’isonga Yannick Mukunzi wa APR FC wasimbuze Zagabe wa Mukura na Maxime Sekamana mu mwanya wa Crespo, bisanze muri iyi kipe igomba gutangira umwiherero kuri iki cyumweru.

Yannick Mukunze kera kabaye yahamagawe
Yannick Mukunze kera kabaye yahamagawe

Abanyezamu: Nzarora Marcel (Police FC), Steven Ntalibi (Police FC) na Olivier Kwizera (APR FC)

Ba Myugariro: Soter Kayumba (AS Kigali), Ismail Nshutiyamagara (APR), Emery Bayisenge (APR), Michel Rusheshangonga (APR), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Janvier Mutijima (AS Kigali) na Emmanuel Imanishimwe(Rayon Sports)

Abakina hagati: Haruna Niyonzima (Yanga), Jean Baptista Mugiraneza (APR), Rachid Kalisa (Police), Justin Mico (AS Kigali), Robert Ndatimana(Rayon Sports), Patrick Sibomana (APR), Yannick Mukunzi (APR FC), Kevin Muhire (Isonga), Andrew Buteera (APR), Maxime Sekamana(APR FC) na Benedata Janvier(As Kigali).

Ba Rutahizamu: Ernest Sugira (AS Kigali), Danny Usengimana (Isonga), Bertrand Iradukunda (APR), Vedaste Niyibizi (Sunrise) na Issa Bigirimana (APR).

NB: Abakinnyi barengeje imyaka 23:

Ismail Nshutiyamagara (APR), Haruna Niyonzima (Yanga), Jean Baptista Mugiraneza (APR), na Ernest Sugira (AS Kigali)

Jah d’eau DUKUZE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Football yo mu Rwanda izatera Imbere ryari udutiku twaburi munsi abayobozi ntarukundobafitiye ama Equipes yaba Nyarwanda njye ndahoraga peee

Ekeka yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka