Laurentiu watozaga Al Hilal SC yasubiye muri Espérance de Tunis

Umunya-Romania Laurențiu Reghecampf wari umaze umwaka atoza Al Hilal SC yo muri Sudani iri gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yasubiye muri Espérance de Tunis yari yaje aturukamo.

Uyu mutoza wari wavuye muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2025, iyi kipe yamutangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo.

Laurentiu waherukaga gutwara shampiyona ya Sudani 2025-2026 nyuma yo gutsinda Al Merrikh SC 1-0, mu cyumweru gishize yaherukaga kongera amasezerano y’umwaka muri Al Hilal SC ndetse iyi kipe iranabitangaza.

Uretse gutwarwa shampiyona ya Sudani, Laurențiu Reghecampf yanatwaye Shampiyona y’u Rwanda 2025-2026.

Laurentiu yaherukaga kongera amasezerano y'umwaka muri Al Hilal SC
Laurentiu yaherukaga kongera amasezerano y’umwaka muri Al Hilal SC

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka