La Liga ni yo shampiyona ya mbere ku isi

Nk’uko isanzwe ibikora buri mwaka, Fédération Internationale de l’Histoire et des Statistiques du Football, uyu mwaka yashyize shampiyona y’igihugu ya Espagne (La Liga) ku mwanya wa mbere ku isi.

Ku mwanya wa kabiri haza iy’u Bwongereza (English Premier League) yari isanzwe iri ku mwanya wa mbere; ku mwanya wa gatatu haza shampiyona y’umupira w’amaguru muri Bresil, ku mwanya wa kane haza Portigal ikurikiwe n’u Bufaransa.

Gusubira inyuma kwa shampiyona y’u Bwongereza ntibitunguranye kuko mu gukora uru rutonde hagenderwa k’uko amakipe agenda atanga umusaruro mu bihugu by’iwabo ndetse no mu mikino mpuzamahanga.

Védaste Nkikabahizi

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka